Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya GS Bitaba, acyekwaho gufata kungufu umusore w’imyaka 19 utuye Mumurenge wa Kamubuga.
Ntawukuriryayo Jean D’amour w’imyaka 48 yatawe muri yombi nyuma y’uko yari amaze iminsi ashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano nyuma yo gukekwaho iki cyaha.
Icyi kigo cya GS Bitaba giherereye mu karere ka Gakenke umurenge wa Muzo, akagali ka RWA umudugudu wa Bitaba.
Ubwo amakuru yamenyekanaga yahise ahunga kuva ubwo atangira gushakishwa n’inzwgo z’umutekano.Kuri ubu ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Janja mu Karere ka Gakenke .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo, Jean Pierre Niyoyita yemeje aya makuru agira ati “Natwe twamenye amakuru y’uko yafashwe. Yari amaze amezi atatu mu gihano yari yarahawe ku bwo kugaragaza imyitwarire mibi mu kazi, bikaba bishoboka ko n’icyo cyaha cyo gusambanya umwana akekwaho yaba yaragikoze muri icyo gihe yari mu gihano”.
Yakomeje agira ati: “Gusa icyo gihano nabwo yari yakirangije agaruka mu kazi ariko bihurirana n’uko hari hatanzwe ikirego cy’uko yafashe uwo muhungu ku ngufu. Ubwo yabimenyaga rero ko bamureze yahise atoroka, biba ngombwa ko inzego zibishinzwe zirimo DASSO, Umurenge na RIB zimushakisha, aza gufatwa, amakuru dufite ni uko afungiwe kuri RIB Station Janja”.
Gitifu Niyoyita yakanguriye abarezi kurangwa n’imyitwarire myiza, bakaba intangarugero ku bo bayobora n’abo barera.
Ati: “Imyitwarire myiza ku muyobozi wo kuri urwo rwego ibera abarezi n’abanyeshuri urugero, bigafasha no mu gutegura ahazaza hano hazira ibyaha nk’ibyo”.
Ibimenyetso by’ibanze byakusanyijwe ku isambanywa ryaba ryakorewe uwo muhungu, byashyikirijwe Isange One Stop Center ya Nemba muri Kanama 2024, ndetse uwo bikekwa ko yafashwe ku ngufu anahabwa serivisi za Isange.