BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Nov 16, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gakenke: Umusore yakomerekejwe n’abataramenyekana, nyuma banatema amatungo ye

Gakenke: Umusore yakomerekejwe n’abataramenyekana, nyuma banatema amatungo ye

admin
Last updated: October 19, 2022 2:46 pm
admin
Share
SHARE

Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 18 Ukwakira 2022, ahagana saa kumi n’ebyiri hamenyekanye amakuru y’uko ihene ebyiri za Niyonsenga Oded zatemwe.

Gakenke ni mu ibara ritukura

Uwo musore na we arwariye mu Bitaro kubera ibikomere yatewe n’abataramenyekana ubwo yari azindukiye mu kazi mu gitondo cyo kuri iriya tariki.

Ni umusore w’imyaka 17 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Rukore, mu Kagari ka Rukore, mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke.

Yazindutse mu gitondo cyo ku wa 18 Ukwakira 2022 mu ma saa kumi z’igitondo (04h00 a.m) ajya mu kazi, ageze mu nzira atangirwa n’abantu bataramenyekana baramuhohotera ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Cyabingo, ariko kuko atari arimo kuvuga na bo bamwohereza ku Bitaro bya Nemba ngo yitabweho.

Kugeza ubu nta makuru menshi yari yongera gutanganzwa kuko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zahise zigerageza gukora iperereza ngo hamenyekane icyaba kihishe inyuma y’ibi bikorwa n’ababa babigizemo uruhare.

Ku murongo wa telefoni igendanwa inshuro zose twagerageje guhamagara ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyabingo ntabwo bwatwitabye kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga.

Turakomeye gukurikirana iyi nkuru…..

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Musanze: Polisi yafunze uwengaga umutobe wiswe ‘Ndakubiwe’, imena litiro 80 zawo

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge…

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango ku bufatanye…

Leta ya DRC na AFC/M23 bateye intambe ikomeye izabafasha kubera ku mahoro arambye

Abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya, bashyize…

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?