BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 4, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Gakenke: Umugore arakekwaho kwica umwana wavuze ko yibye inkoko y’abaturanyi

Gakenke: Umugore arakekwaho kwica umwana wavuze ko yibye inkoko y’abaturanyi

admin
Last updated: November 25, 2025 5:06 pm
admin
Share
SHARE

Umugore wo mu Karere ka Gakenke yafunzwe akekwaho kwica umwana we w’imyaka itandatu, nyuma y’uko atanze amakuru ku baturanyi bari bibwe inkoko ko yayibonye iwabo.

Ibi byabereye mu Murenge wa Coko, Akagari ka Mbirima, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 24 Ugushyingo 2025.

Amakuru aturuka mu baturanyi b’aho byabereye avuga ko uyu mwana yaba yishwe na nyina kuko yatanze amakuru ko yibye inkoko, gusa ngo yabwiye inzego z’umutekano ko umwana yamurembanye mu ijoro bikaza kumuviramo urupfu.

Umuturanyi yagize ati: “Ejo umugore yari yagiye mu mirimo abaturanyi barimo gushakisha inkoko babuze umwana avuga ko yayibonye, no ku mugoroba nyina atashye umwana abisubiramo uko yabivuze kare, ariko nyina arabihakana, mu ijoro nibwo badutabaje ko wa mwana yapfuye tuhageze dusanga arimo kuva amaraso mu mazuru ariko yapfuye.”

Andi makuru kandi aturuka mu baturage ni uko uyu mugore wari warahukanye, atari ubwa mbere yari avuzweho gukorakora, ndetse biri no mu byatumye ashyamirana n’umugabo we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Coko, Niwomwungeri Robert mu kiganiro na IGIHE yahamije aya makuru, gusa avuga ko byinshi kuri yo bizagaragazwa n’ibizava mu iperereza.

Ati: “Amakuru twayamenye mu rukerera, tujyayo turi kumwe n’inzego z’umutekano, dusanga umwana yapfuye, iperereza riracyakomeje ku cyaba cyateye uru rupfu.”

Gitufu yakomeje avuga ko uyu mugore yabatangarije ko umwana yafashwe n’uburwayi butunguranye mu ijoro buramwica.

Yaboneyeho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.

Umurambo w’umwana wajyanwe ku Bitaro bya Ruli, gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Ni mu gihe uyu mugore afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruli kugira ngo abazwe.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwageneye ubutumwa DRC yishimiye ibihano America yafatiye RDF

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo avuga ko ibihano bibogamye bifatirwa…

U Rwanda rwiteguye guhangana n’ingaruka z’intambara y’Amerika na Iran

Minisitiri w'Imari n'Ingenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko hari ingamba Leta y'u Rwanda…

RED-Tabara yanyomoje Muyaya wavuze ko u Rwanda ari rwo rwayijyanye mu misozi miremire

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wanyomoje Minisitiri Patrick Muyaya wa…

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani…

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Muhayimana yasabiwe gufungwa imyaka 15

2 Min Read
Ubutabera

Urubanza ruregwamo abarimo Barafinda rwashyizwe mu muhezo

1 Min Read
Ubutabera

Umuhanzi w’imideri Moses Turahirwa washinze ‘Moshios’ yagarutse imbere y’Urukiko

2 Min Read
Ubutabera

Umunyeshuri w’i Karongi akurikiranyweho gutema abarimu babiri

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?