BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gakenke: Abantu babiri baguye mu mpanuka y’imodoka

Gakenke: Abantu babiri baguye mu mpanuka y’imodoka

admin
Last updated: November 22, 2022 12:48 pm
admin
Share
SHARE

Ikamyo ya Fuso yavaga i Rubavu ijyanye ibitunguru mu Mujyi wa Kigali yagonze Coaster igeze mu karere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba, ahazwi nko ku musozi wa Buranga abantu babiri bahasiga ubuzima abandi 20 barakomereka.

Fuso yagonze Coaster babiri bahasiga ubuzima

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Ugushyingo 2022, ibera mu Mudugudu wa Bukurura, Akagari ka Gahinga, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, ubwo Fuso yavaga i Rubavu yataga umukono wayo ikagonga Coaster yajyaga i Musanze.

Iyi mpanuka yaturutse ku ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso ifite nimero iyiranga ya RAE383L yavaga mu karere ka Rubavu, itwaye ibitunguru i Kigali, igeze mu makoni ya Buranga yaje guta umukono wayo maze igonga Coaster, RAC832X ya kompanyi ya Virunga Express yajyaga Musanze itwaye abagenzi 22.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga yabwiye UMUSEKE ko abantu babiri barimo umushoferi wa Fuso n’umugenzi wari muri Coaster bahise bahatakariza ubuzima abandi 20 bagakomereka.

Ati “Muri iyi mpanuka hahise hapfa shoferi wa Fuso n’umugenzi umwe wari muri Coaster, hakomeretse bikomeye abandi bagenzi babiri naho 18 bakomereka byoroheje.”

Abakomeretse bose bahise bajyanwa ku bitaro bya Nemba, gukurikiranwa n’abaganga ari naho imirambo ya banyakwigendera yahise ijyanwa.

SP Alex Ndayisenga yibukije abakoresha umuhanda cyane cyane abashoferi kurushaho kwitwararika, bakubahiriza amategeko y’umuhanda birinda amakosa yose yateza impanuka zituruka ku burangare bwa bamwe bavugira kuri telephone batwaye, abarenza umuvuduko n’abatwara banyoye ibisindisha.

Ibi bikajyana no gusuzumisha ibinyabiziga byabo, bakabigenzura mbere yo kujya mu muhanda kandi bakitwararika muri ibi bihe by’imvura kuko imiterere y’ikirere ishobora guteza impanuka.

I Saa 12:00, mu bantu 18 bakomeretse byoroheje bari bajyanywe mu bitaro bya Nemba, babiri nibo basigaye mu bitaro, nabo byitezwe ko basezererwa vuba kuko bameze neza. Naho babiri bakomeretse bikomeye bakaba boherejwe mu bitaro bya CHUK.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Sebagarambyi Deogratias says:
    November 22, 2022 at 2:57 pm

    dukeneye amakuru ya m23

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose…

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera Ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo…

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango w'Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa…

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?