BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Aziya > Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

admin
Last updated: December 12, 2025 10:48 am
admin
Share
SHARE

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko abana batatu bari munsi y’imyaka 15 bakurikiranyweho gutwika Stade ya Factory Field nyuma y’uko ikipe bafana ihakinira ya FC Haka imanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

Factory Field yafashwe n’inkongi y’umuriro mu buryo bukabije kugeza ubwo imyanya y’icyubahiro ihiye igakongoka, igice kimwe cy’ikibuga bakiniramo na cyo cyangirika mu buryo bukomeye ku buryo kongera kugisana bisa no kubaka bushya.

Nyuma yo kwemeza ko hafunzwe abana batatu, Umukozi mu Ishami rya Polisi rya Valkeakoski uri gukurikirana iby’iki kibazo, Maijastiina Tammisto, yasabye abantu kudakwirakwiza ibihuha ku byabaye.

Yagize ati “Polisi iri gukurikirana iby’iki kibazo, gusa nanone ikagira inama abantu yo kudakomeza gukwirakwiza ibihuha kuko na bo bashobora kwisanga bakoze ibyaha.”

Umuyobozi wa FC Haka, Marko Larsson, yavuze ko abantu bakwiriye kugira umuco wo guha agaciro ibikorwaremezo nk’ibi biba byaratwaye imbaraga mu kubyubaka.

Ati “Biteye agahinda kubona umuntu adatekereza ku kamaro Factory Field ifitiye umupira w’amaguru muri Finland. Ibi ni ukudaha agaciro ibyo abantu baba bararuhiye. Gusa ntakundi Isi ni ko iteye. Tugiye kureba neza ku mashusho tumenye aho inkongi yaturutse.”

Nubwo abana batatu bari gukurikiranwa bafite munsi y’imyaka 15, amategeko ahana ibyaha muri Finlande ntiyemera ko abana bataruzuza imyaka y’ubukure, bakurikiranwa n’inkiko.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Aziya

Abashinwa 7 bakatiwe imyaka 20 y’igifungo muri Afurika y’Epfo bazira gucuruza abantu

4 Min Read
Aziya

Leta y’u Bushinwa igiye kujya iha ababyeyi 500 $ ku mwana mu rwego rwo kuzamura imbyaro

3 Min Read
Aziya

Umwongereza ukomoka mu Buhinde niwe  niwe mugenzi wenyine  warokotse impanuka y’ indege ya AirIndia

2 Min Read
Aziya

Koreya y’Epfo: Umugore yaciwe amande kubera kumanura ipantalo y’umugabo bakorana

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?