BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Ferwafa yatangije amahugurwa y’abahoze bakina n’abakiri mu kibuga

Ferwafa yatangije amahugurwa y’abahoze bakina n’abakiri mu kibuga

admin
Last updated: August 21, 2022 11:46 pm
admin
Share
SHARE

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangije amahugurwa yo gufasha abahoze bakina umupira w’amaguru n’abakiri mu kibuga, azabafasha kwitegura gukorera Licence C CAF.

Abarimo Miggy na Amran batangiye amahugurwa abategura kuzakorera licence C CAF

Ni amahugurwa yatangijwe kuri iki Cyumweru. Ari kubera mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, azamara iminsi itanu.

Abakinnyi 29 barimo abahoze bakina n’abagikina mu Rwanda, ni bo bitabiriye aya mahugurwa azamara iminsi 5 (Refresher course), mu rwego kubafasha kuzitabira andi mahugurwa y’ubutoza yo ku rwego rwa licence C CAF mu minsi iri imbere.

Nkusi Edmond Marie ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri Ferwafa n’ibya tekiki ari ku mwe na perezida w’Ishyirahamwe ry’Abatoza mu Rwanda, Rwasamanzi Yves, ni bo batangije aya mahugurwa.

Bamwe mu bakinnyi bakiri gukina bari muri aya mahugurwa, barimo Mugiraneza Jean Baptiste ukinira Police FC na Nshimiyimana Amran wa Musanze FC. Abandi bakinnye barimo ni Kamanzi Karim wakiniye APR FC, Kiyovu Sports n’Amavubi, Hakizimana Sabit uzwi nka Maître wakiniye Panthère Noir, Peter Otema, Rukundo Papy uzwi nka Chimanga, Enzo wakiniye Kiyovu Sports, Uwimana Jean d’Amour wakiniye Kiyovu, Police FC, La Jeunesse FC n’Amavubi n’abandi.

Mu minsi ishize Ferwafa yasohoye itangazo ryasaba abatoza babyifuza kwiyandikisha bazakora amahugurwa azabafasha kubona licence C CAF ndetse n’urutonde rw’abazayakora rwamaze gusohoka.

Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri Ferwafa, Nkusi Edmond Marie, aherutse kuvuga ko ikimuraje inshinga ari ukongerera ubumenyi abatoza bazafasha kuzamura abakiri bato.

Bose hamwe ni 29 bari muri aya mahugurwa azamara iminsi itanu
Amra Nshimiyimana wa Musanze FC yatangiye gutekereza gushaka licence zo gutoza inzira zikigendwa
Edmond ni we watangije aya mahugurwa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?