BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Ferwafa yasuye Irerero rya Future Generation

Ferwafa yasuye Irerero rya Future Generation

admin
Last updated: November 15, 2022 10:39 am
admin
Share
SHARE

Mu gukomeza gutera ingabo mu bitugu abakiri bato bakina umupira w’amaguru, Komiseri ushinzwe Iterambere rya ruhago na Tekiniki mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Nkusi Edmond Marie, yasuye Irerero rya Future Generation Football Center abibutsa ko Igihugu ari bo gihanze amaso.

Komiseri Nkusi Edmond Marie ushinzwe Iterambere rya ruhago muri Ferwafa, yasuye Future Generation Football Center

Komite Nyobozi ya Ferwafa iyobowe na Nizeyimana Mugabo Olivier, igitorwa yatangaje ko amaso iyahanze mu bakiri bato kuko ari bo ejo hazaza h’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego Nkusi Edmond Marie ushinzwe Iterambere rya ruhago na Tekiniki mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, akomeje ibikorwa byo kwegera amarerero atandukanye hagamijwe ubufatanye.

Ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, uyu mukomiseri ushinzwe Iterambere rya ruhago muri Ferwafa, yasuye Irerero rya Future Generation Football Center yitoreza muri Camp-Kigali.

Mu byo Edmond yaganirije aba bana, harimo kubibutsa ko Igihugu kibahanze amaso kandi ko bagomba kujyanisha ishuri no gukina kuko ari byo bizatuma bagera ku ntego zabo.

Ibindi yabibukije, ni ukugira intego mu byo bakora byose, niba uri rutahizamu ukumva ugomba gutsinda ibitego byinshi bishoboka, niba uri myugariro ukamenya ko ugomba kugarira neza, niba uri umunyezamu ukamenya ko ugomba gucunga izamu ryawe neza.

Iri rerero ryashinzwe na Mé Safari Ibrahim ribarizwamo abana barenga 60. Risanzwe ritanga abakinnyi mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri.

Edmond yasabye aba bana kugira intego muri byose bakora

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?