BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Nov 16, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Ferwafa yashyize igorora abatoza b’abagore

Ferwafa yashyize igorora abatoza b’abagore

admin
Last updated: August 2, 2022 1:51 pm
admin
Share
SHARE

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, yahaye ubwasisi abatoza b’abagore bifuza gukorera Licence C CAF.

Abatoza b’abagore bafite Licence D bahawe ubwasisi na Ferwafa

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda haracyarimo kwitinya, bigera aho no gukorera ibyangombwa byo gutoza bikigenda biguruntege.

Kuba abatoza b’abagore babarizwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda bakigenda gahoro mu gushaka ubumenyi, biri mu mbogamizi uyu mupira ufite ariko uko iminsi yicuma hagenda hashakwa ibisubizo.

Aha niho Tumutoneshe Diane ushinzwe umupira w’abagore muri Ferwafa, yabwiye UMUSEKE ko abatoza b’abagore bafite Licence D bifuza gukorera Licenc C CAF bazishyurirwa n’iri shyirahamwe.

Ati “Imwe mu mbogamizi dufite mu mupira w’amaguru w’abagore, harimo iyo kuba badakunda kwiga kubera impamvu nyinshi zitandukanye. Gusa ubu nka Ferwafa twiyemeje kuzishyurira abafite Licence D bifuza gukorera C.”

Uyu Komiseri yakomeje avuga ko intego ye nk’uhagarariye inyungu z’umupira w’abagore muri Ferwafa, ari uko byibura mu myaka ibiri hazaba habonetse abatoza b’abagore 20 bafite nibura Licence C kandi bishoboka cyane kuko abahari ubu ari 13.

Muri Kamena, Ferwafa yasohoye itangazo risaba abifuza gukorera Licence C CAF, ko bagomba kubanza kwishyura ibihumbi 150 Frw kuri konti y’iri shyirahamwe.

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abatoza b’abagore, ubwo Nkusi Edmond ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri Ferwafa yaganiraga na Bplus TV, yavuze ko bagiye kubashakira amahugurwa yihariye azaba atarimo abagabo.

Tumutoneshe Diane ushinzwe umupira w’abagore muri Ferwafa yemeje ko bazishyurira abatoza b’abagore bazakorera Licence C CAF
Amakipe y’abagore aracyagaragaramo abatoza bake b’abagore

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Musanze: Polisi yafunze uwengaga umutobe wiswe ‘Ndakubiwe’, imena litiro 80 zawo

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge…

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango ku bufatanye…

Leta ya DRC na AFC/M23 bateye intambe ikomeye izabafasha kubera ku mahoro arambye

Abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya, bashyize…

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
Imikino

Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora nyuma y’imyaka irenga 10 yubakwa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?