BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > FERWAFA yasabye utundi turere kwigira ku Akarere ka Nyanza

FERWAFA yasabye utundi turere kwigira ku Akarere ka Nyanza

admin
Last updated: August 19, 2022 5:49 pm
admin
Share
SHARE

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umupira w’amaguru [Ferwafa] ryasabye utundi turere kwigira ku Akarere ka Nyanza nyuma y‘aho aka Karere gafatanyije na Nyanza FC  ubwo hategurwaga amahugurwa y’abatoza n’abasifuzi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, ubwa FERWAFA n’ubwa Nyanza FC buvuga ko bagomba kugira uruhare rwo guteza imbere umupira w’amaguru

Abahugurwa ni abatoza n’abasifuzi baturutse mu mirenge 10 igize Akarere ka Nyanza, aho hafashwe abantu bafite ubumenyi mu mupira w’amaguru kandi bigeze kuwukinaho hanagendewe kandi ku bana bakiri bato bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru.

Ubwo hafungurwaga ku magaragaro aya mahugurwa azamara iminsi icumi, Komiseri ushinzwe tekinike n’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda muri FERWAFA, Nkusi Edmond Marie, yabwiye UMUSEKE ko aka Karere ari ubwa mbere gateguye igikorwa cyo guhugura abatoza n’abasifuzi ariko aashimira imiyoborere myiza ya ko.

Ati “Nyanza FC ifatanyije n’Akarere usibye ko ari abanyamuryango ba FERWAFA noneho barengejeho gukora za nshingano zacu kugira ngo dufatanye mu bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru, kandi n’andi makipe cyangwa uturere bagiye bakora nk’ibi, iterambere ry’umupira twaribona mu Rwanda.”

Uyu muyobozi kandi, yakomeje asaba abahuguwe, cyane cyane abasifuzi kwirinda kurya ruswa mu gusifura bari guhugurwamo anibutsa abari guhugurwa kutazacika intege bakazabyaza umusaruro ibyo bakunda Kandi bakagira inyota yo kubikora.

Bamwe muri aba bari guhugurwa bavuga ko ibyo bari guhugurwamo bigiye kubahindurira imikorere yabo.

François Xavier Sinzababanza waturutse mu murenge wa Nyagisozi, yavuze ko yari asanzwe atoza ariko bitari kinyamwuga ahubwo ari ugukunda urubyiruko no gukunda siporo muri rusange ariko yishimiye aya mahirwe yabonye.

Ati “Ubu twatekerejwejo ngo tuzamure ubumenyi bagendeye ku ntambwe twateye. Ubu hagiye guhinduka byinshi mu byo twakoraga.”

Byiringiro Emmanuel waturutse mu murenge wa Busasamana avuga ko ubusanzwe akunda umupira w’amaguru ariko yagize amahirwe yo kongererwa ubumenyi, kuko hari byinshi yakoraga adasobanukiwe neza bityo hagiye guhinduka byinshi mu byo yakoraga.

Perezida wa Nyanza FC, MUSONI Camille, yabwiye UMUSEKE ko amahugurwa yateguwe kugira ngo umupira w’amaguru utere imbere bahereye ku bana bato kugira ngo impano za bo zizabafashe kuri ejo habo hazaza, bityo zigire ah zibavana na ho zibageza.

Ati “Nta muntu utanga icyo adafite kandi abatoza nabo baba bakeneye ubimenye kugirango babashe gukora akazi kabo neza”

Abatoza 22 n’abasifuzi 26 ni bo bari guhugurwa mu Akarere ka Nyanza, bahugurwa n’abasanzwe babifitiye ububasha kandi banabikora, umutoza uzasoza aya mahugurwa akazahabwa license D.

Abari guhugurwa bishimiye ko bari kongererwa ubumenyi
Ndanguza Théonas usanzwe ayobora irerero rya PSG ni we uri guhugura abashaka kuba abatoza b’umwuga
Umusifuzi Sixbert usanzwe unasifura umupira w’amaguru ni we uri guhugura abasifuzi
MUSONI Sandra ufite imyaka 10 na we arimo arahugurwa ku misifurire

Théogène NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa DRCongo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare…

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?