BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > FERWAFA yanze ubusabe bwa APR n’Amagaju ataranyuzwe n’imisifurire

FERWAFA yanze ubusabe bwa APR n’Amagaju ataranyuzwe n’imisifurire

admin
Last updated: October 29, 2025 1:03 pm
admin
Share
SHARE

Komisiyo Ishinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yateye utwatsi ubusabe bw’amapike ya APR FC n’Amagaju FC yari yagaragaje ko yarenganyijwe n’abasifuzi ku mikino y’umunsi wa Gatanu wa Shampiyona aheruka gukina.

Tariki ya 25 Ukwakira 2025, ni bwo APR FC yakiriwe na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Rwanda Premier League warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Nyuma y’umukino APR FC yandikiye FERWAFA igaragaza ko umusifuzi Rulisa Patience wayoboye uyu mukino yafashe ibyemezo bidakwiye aho yanze gutanga penaliti ku ikosa ryakorewe Denis Omedi mu rubuga rw’amahina, mu gihe Ronald Ssekiganda yahawe ikarita y’umutuku ku maherere.

Yagaragaje kandi ko hari ikosa rikomeye ryakorewe Ruboneka Jean Bosco ryirengagijwe n’abasifuzi, ndetse ko hari coup-franc yagombaga guhabwa bikarangira ihawe Kiyovu Sports.

Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu yavuze ko nyuma yo gusuzuma amashusho y’umukino wahuje amakipe yombi yasanze ibyemezo byafashwe n’umusifuzi bikwiye, nta kosa ryabayeho.

FERWAFA kandi yemeje ko Amagaju FC yasabaga ko yakurirwaho ikarita itukura yahawe Rwema Amza ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0 ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025, ntashingiro bifite.

Ni ikarita yabonye ku munota wa 22, nyuma yo gukorera ikosa Aziz Bassane inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye iyi kipe yagize iti “Komisiyo imaze gusubiramo amashusho y’umukino yabuze ishusho ryerekana imfuruka ‘angle’ zishoboka zigaragaza uguhuza amaguru (point of contact) neza.

Igendeye ku mashusho ifite ubu no kuri raporo ya komiseri w’umukino, yasanze umusifuzi yari hafi cyane y’aho igikorwa(action) yabereye kandi abireba neza.

Iyo bimeze gutya, icyemezo cyafashwe n’umusifuzi ni cyo gikurikizwa.

FERWAFA iherutse guteguza ko muri Gashyantare 2026 rizatangira gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire “Video Assistant Referee- VAR”mu rwego rwo gukemura impaka zikunze gutezwa n’imisifurire muri shampiyona no mu y’indi mikino.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

CAN 2025: Maroc na Senegal zabonye itike ya ½ 

4 Min Read
Imikino

Bugesera FC yongeye gukora mu nkovu Rayon Sports FC

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

2 Min Read
Imikino

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?