Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC, Alain Kirasa kubera abasifuzi bagaragaje ko nta bikoresho bigezweho bafite mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-1.
Ni umukino wabaye ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, ubera kuri Kigali Pele Stadium. Wari umukino ubona wakaniwe cyane na Gorilla FC kuko nyuma yo gutsinda igitego yifuzaga gutahana amanota atatu cyangwa ikabona rimwe, ariko ntibyagenda mu ruhande rwayo.
Nyuma y’umukino umutoza wa Gorilla FC, Alain Kirasa, mbere yo kubazwa ibibazo n’abanyamakuru yabanje guha ubutumwa FERWAFA ayisaba kugurira abasifuzi ibikoresho kuko abona byica akazi kabo.
Yagize ati “ Mbere y’uko mubaza ibindi bibazo ndagira ngo nsabe Federasiyo ko bagurira abasifuzi ibikoresho bigezweho. Itumanaho kuri kiriya gitego cya kabiri ntiryagenze neza. Bari bashyizeho iminota ine dukina iminota itandatu. Umusifuzi wa mbere wo ku ruhande n’umusifuzi wa kane bari bahamagaye umusifuzi wo hagati mbere yo guterwa kwa kufura bamubwira ko umukino warangiye ariko ntabwo yigeze abyumva.”
Alain Kirasa gutsindwa igitego cya kabiri ntabwo yabigize urwitwazo kuko nabo abona bagombaga kugarira neza kugira ngo iki gitego ntikijyemo.
Yagize ati “ Twatsinzwe igitego umukino warangiye, ariko ntabwo ari urwitwazo kuko APR FC itari mu kibuga yonyine natwe twari duhari twagombaga gukuraho uriya mupira. Turi mu isi igezweho, gukina abasifuzi badafite itumanaho n’ibintu biciriritse cyane.”
Gorilla FC ntabwo biraza kuyorohera kuko nyuma yo gutsindwa yakomeje kujya mu myanya y’inyuma cyane. Ubu Gorilla FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 22 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.
