Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko rigiye kongerera abagore amarushanwa bari basanzwe bakina mu rwego rwo guteza imbere umupira wabo.
Ibi byemejwe n’ubuyibozi bwa FERWAFA mu kiganiro bwagiranye n’itangazamakuru cyagarukaga ku ngingo zitandukanye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Biciye muri komisiyo ishinzwe Iiterambere rya ruhago y’abagore muri FERWAFA, amakipe y’abagore akina umupira w’amaguru, agiye kongererwa amarushanwa asanzwe akina.
Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya ruhago mu Rwanda kandi, yemeje ko buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, hazajya hakinwa irushanwa rihuza amakipe ane ya mbere. Ni irushanwa rizajya rihurirana n’umunsi mpuzamahanga w’umugore ku isi.
Mu rwego rwo kongerera abagore ubushobozi mu mupira w’amaguru, abakiri bato bazatangira shampiyona y’abatarengeje imyaka 17, ariko ntabwo ikipe yabo izahita isohokera u Rwanda kuko ni bwo League yabo igiye gutangira.