BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, May 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > FDNB irigamba kwica inyeshyamba zirenga 100 zo mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda

FDNB irigamba kwica inyeshyamba zirenga 100 zo mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda

sam
Last updated: May 10, 2025 8:20 am
sam
Share
SHARE

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyemeje ko giheruka kwica inyeshyamba zirenga 100 zo mu mutwe wa MRCD/FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

FDNB iravuga ko yiciye ziriya nyeshyamba mu mirwano yasakiranyirije impande zombi mu ishyamba rya Kibira riherereye mu ntara ya Cibitoke.

Ingabo z’u Burundi amakuru avuga ko zafashe icyemezo cyo kugaba ibitero kuri uriya mutwe, ziwuhora kuba waranze kwifatanya na zo mu ntambara zirimo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zirwana n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa M23.

Ku bw’igisirikare cy’u Burundi, ngo kuba FLN yaranze kwifatanya na cyo cyabifashe nk’akagambane.

Amakuru avuga ko inyeshyamba zirenga 100 Ingabo z’u Burundi zishe, zaguye mu bitero bibiri byagabwe mu Kibira hagati ya Werurwe na Gicurasi uyu mwaka.

SOS Médias Burundi ivuga kandi ko imirwano yabaye yaguyemo abasirikare b’u Burundi babarirwa mu icumi.

Umusirikare wo mu ngabo z’u Burundi ufite ipeti rya Captain asobanura uko bateye FLN, yagize ati: “Twagose ibirindiro byabo mu ijoro. Bari bafite intwaro zihagije ariko bajagaraye. Twakoresheje uburyo bwo kubatungura kugira ngo tubice.”

Amakuru avuga ko imirwano ikomeye hagati ya FDNB na FLN yabaye hagati y’itariki ya 8 n’iya 9 Werurwe, ndetse n’iyabaye hagati y’itariki ya 3 n’iya 4 Gicurasi 2025.

Usibye inyeshyamba zishwe, amakuru anavuga ko hari izibarirwa muri 30 zafashwe mpiri mbere yo kujyanwa i Bujumbura guhatwa ibibazo. Ngo hari n’izindi nyinshi zasanzwe mu Kibira zakomeretse.

Amakuru kandi atangwa n’Igisirikare cy’u Burundi avuga ko iyo mirwano yasize hafashwe imbunda icyenda zo mu bwoko bwa Kalashnikov, Pistolet ebyiri ndetse n’amasasu menshi.

Inyeshyamba za FLN zafashwe mpiri zemeza ko zari zaravuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kwanga kubahiriza itegeko zari zahawe ryo gufasha ku rugamba ihuriro ry’Ingabo za Leta ya kiriya gihugu ririmo FARDC, FDLR ndetse n’Abarundi.

Umwe mu basirikare bakomeye mu Burundi utifujwe ko amazina ye atangazwa, yavuze ko “kubyanga byafashwe nk’ubugambanyi. Twari twabahaye nyirantarengwa, bahitamo guhungira mu Kibira.”

Amakuru y’imirwano y’Ingabo z’u Burundi na FLN yanemejwe n’umuyobozi wa Komine Mabayi, Jeanne Izomporera, wavuze ko imirambo y’inyeshyamba zishwe yashyinguwe byihuse, ku mpamvu z’ubuzima.

Igisirikare cy’u Burundi kuri ubu kiravuga ko kigomba gukomeza kurasa FLN kugeza kiyiranduye burundu.

Umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD ya Paul Rusesabagina usanzwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse hagati ya 2018 na 2019 uyu mutwe wagiye ugaba ibitero mu bice bitandukanye by’intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba, wica abaturage batari bake.

Ingabo z’u Burundi biravugwa ko zawihindutse mu gihe mu mwaka ushize amakuru yavugaga ko impande zombi zagiye zikorana inama mu rwego rwo kunoza umugambi w’uko zafatanya kugaba ibitero ku Rwanda.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Museveni yasobanuye ubufasha Mobutu yahaye Habyarimana bwabyaye ingaruka z’umutekano muke w’akarere uyu munsi

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagaragaje ko iyo Mobutu Sese Seko wayoboye…

Amerika yirukanye Abahinde barenga 1 000

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika…

Minisitiri w’ubutabera wa DRC Mutamba yambuwe ubudahangarwa kubera ruswa

Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yambuye ubudahangarwa Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba Tungunga,…

Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika 2024 bunamiwe

Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika bari mu bo…

DRC: Kabila yagiranye ibiganiro n’abanyamadini

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Amnesty International yashinjije AFC / M23 ibyaha by’intambara bikorerwa  abasivili mu burasirazuba bwa DRC

2 Min Read
Umutekano

Afurika y’Epfo yahakanye amakuru y’uko u Rwanda ruzambura abasirikare bayo intwaro bwite

1 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yatabarije Abanyamurenge bakomeje gukorerwa jenoside

2 Min Read
Umutekano

DRC:  Umushahara w’abasirikare ba FARDC bari ku rugamba muri Kivu y’Amajyepfo waranyerejwe

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?