Kuri uyu wa gatatu tariki 6 Ugushyingo, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Fatakumavuta yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki wa 18 Ukwakira 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Mu iburanisha ry’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye ku wa 05 Ugushyingo 2024, Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko gufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uregwa, bugaragaza ibimenyetso by’ibyaha biregwa uyu mugabo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye uregwa yagiye akoresha imvugo zirimo izisebanya mu biganiro yatangiraga ku mbuga nkoranyambaga, zirimo imiyoboro ya YouTube ndetse ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Bwagaragaje kandi ko uregwa yavuze amagambo asebanya arimo ayo yavuze ku basanzwe bazwi mu myidagaduro mu Rwanda, barimo The Ben, Meddy, Muyoboke na Bahati.
Ni mu gihe Uregwa we yagiye yemera zimwe mu mvugo zahereweho aregwa, gusa akavuga ko hari n’abandi bavuze iziremereye kuzirusha kandi bakidembya hanze.