Imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa isanzwe ikorana ya AFC/M23 na Twirwaneho yashinje ingabo za leta ya Congo kurasa ku ndege ya gisivile i Minembwe mu ntara ya Kivu y’Epfo, kurasa ku kibuga cy’indege cyaho, no gukomeretsa abantu batatu.
Mu itangazo, umutwe wa Twirwaneho ugenzura igice cy’akarere ka Minembwe, wavuze ko ku wa mbere indege za Sukhoi na ‘drones’ z’ingabo za leta zarashe ku kibuga cy’indege cyaho zigakomeretse abagabo babiri n’umwana w’imyaka itanu.
Uvuga kandi ko ibyo bitero “byibasiye indege ya gisivile itwara imiti igenewe abaturage ba hano”.
AFC/M23 ivuga ko ibi byatumye “ibiribwa n’imiti” iyi ndege yari itwaye “bigenewe abaturage bashegeshwe n’ibiza” byangirika, ko icyo ari igikorwa “cy’ubunyamaswa butavugwa”.
Mu itangazo ryasomwe kuri radio-televiziyo y’igihugu, umuvugizi w’ingabo za DR Congo Gen. Maj. Sylvain Ekenge yavuze ko “ingamba zikwiriye zafatiwe indege yagurutse mu kirere cya Congo nta ruhushya ibifitiye”.
Amashusho yatanzwe na bamwe mu bari i Minembwe, BBC itabashije kugenzura byigenga, yerekana ibice by’indege ntoya irimo gushya, bavuga ko ari iyarashwe n’ibitero by’indege z’indwanyi z’ingabo za leta.
Amakuru avuga ko iyi ndege yari yaguye ku kibuga cy’indege cya Minembwe ku cyumweru.
Ku wa mbere, Moïse Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’ubukungu n’umusenateri wa DR Congo, akaba umwe mu bavuganira Abanyamulenge, yanditse ku rukuta rwa X yamagana iraswa ry’iyo ndege.
Nyarugabo yavuze ko “nyuma y’imyaka abaturage b’i Minembwe bagoswe, batabasha kugera ku isoko” ngo babone ibyangombwa nkenerwa, ko “indege ya gisivile yiyemeje kujyayo ijyanye ubufasha, burimo imiti imaze kwangizwa”. Yemeje ko mu bakomeretse harimo umu-‘chef’ w’agace, n’umwana w’imyaka umunani.
Iki gitero gishya cy’indege za Sukhoi i Minembwe gishobora gutera gushidikanya ku kugera ku mahoro birimo guharanirwa biciye mu biganiro hagati y’impande zishyamiranye.
Iki gitero cyabaye nyuma y’uko ku wa gatanu DR Congo n’u Rwanda bisinye amasezerano y’amahoro i Washington muri Amerika, mu gihe hategerejwe ko leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 na bo bagera ku bwumvikane mu buhuza burimo gukorwa na leta ya Qatar.
Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yavuze ko amasezerano ya Kigali na Kinshasa ari “intambwe, ituzuye, ariko y’ingenzi”, ko ayo masezerano areba igice kimwe mu mpamvu z’amakimbirane. Yongeraho ko ari yo mpamvu bo bashyigikiye inzira ya Doha ngo “bakemure impamvu-muzi z’ikibazo cya Congo”.
M23 ishinja uruhande rwa leta ubwicanyi bwibasira Abanyamulenge, kandi uvuga ko “butazagenda budahanwe” kandi ko “bugomba guhagarara aka kanya”.