BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Sep 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > FARDC NA Wazalendo bakomeje kumvana imitsi muri Uvira

FARDC NA Wazalendo bakomeje kumvana imitsi muri Uvira

sam
Last updated: September 6, 2025 2:28 pm
sam
Share
SHARE

Kuva mu ijoro rya keye igisirikare cya Leta ya Repibulika iharanira demokarasi ya Congo n’Abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo basanzwe bafasha leta Kurwanya umutwe wa M23 baraye barasanira muri Uvira ijoro ryose .

Amasasu menshi muri uyu mujyi wegereye Ikiyaga cya Tanganyika yumvikanye kuva mu masaa Mbiri y’ijoro ryo ku wa 5 Nzeri 2025. Hifashishwaga imbunda zirimo Ak-47 na machine gun.

Amakuru avuga ko abarwanyi ba Wazalendo barasanye n’ingabo za RDC ari abyoborwa na ‘Général’ John Makanaki bamaze igihe kirekire bakorera muri Kivu y’Amajyepfo.

Kuva tariki ya 2 Nzeri 2025, Wazalendo bari mu myigaragambyo ikomeye muri Uvira, isaba ko umusirikare wa RDC, Brig Gen. Gasita Olivier, ava muri uyu mujyi kuko ngo ni Umunyarwanda. Bashidikanya ku bwenegihugu bwe bashingiye ku kuba ari Umunyamulenge.

Ubuzima bwarahagaze muri uyu mujyi kuko Wazalendo yafunze umuhanda munini waho, ihagarika ibikorwa byose abaturage bakesha imibereho n’iterambere. Bavuze ko bazahagarika imyigaragambyo mu gihe ubuyobozi buzaba bukuye Brig Gen Gasita aha hantu.

Ku wa 5 Nzeri 2025, Meya w’agateganyo w’uyu mujyi, Kifara Kapenda Kik’v, yayoboye inama yari igamije guhosha umwuka mubi, yitabiriwe n’abayobozi bo muri Wazalendo barimo Makanaki na ’Général’ William Amur Yakutumba ariko nta musaruro yagezeho kuko imyigaragambyo yakomeje.

Yakutumba yashimangiye ko Brig Gen Gasita agomba kuva muri Uvira, Makanaki agaragaza ko nibigera tariki ya 8 Nzeri uyu musirikare ataragenda, abarwanyi be bazafunga umupaka wa RDC n’u Burundi n’icyambu cya Uvira ku Kiyaga cya Tanganyika.

Muri iyi nama yumvikanyemo urusaku rwinshi rwa Wazalendo, Yakutumba yagize ati “Uwo muyobozi woherejwe hano, yitwa Gen Gasita, ntitumushaka hano muri Uvira.”

Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Gen Maj. Sylvain Ekenge Bomusa, yari yasabye Wazalendo kwemera kwakira Brig Gen Gasita, abasobanurira ko uyu musirikare atigeze agambanira igihugu kandi ko yashyizweho n’Umukuru w’Igihugu ariko aba barwanyi babyanze, bagasaba ko asimbuzwa.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Hamenyekanye imibare y’abamaze gupfira mu myigaragambyo ya Wazalendo yamagana Gen Gasita wa FARDC

Kuri uyu wa Gatandatu abantu benshi biganjemo abana n'abagore bo mu miryango…

FARDC NA Wazalendo bakomeje kumvana imitsi muri Uvira

Kuva mu ijoro rya keye igisirikare cya Leta ya Repibulika iharanira demokarasi…

Ababyeyi basabwe kubahiriza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyasabye ababyeyi kubahiriza igihe cyo…

Hasobanuwe impamvu y’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yagaragaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu…

Muri Congo hongeye kugaragara icyorezo cya Ebola

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abantu 15…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

AFC/M23 yamaganye imvugo zihembera urwango muri Uvira na Ituri

1 Min Read
Umutekano

DRC: Abazalendo bo muri Uvira barahiriye ko Generali Gasita ajyenda ari umurambo

2 Min Read
Umutekano

Hamenyekanye imibare y’abapfiriye mu mirwano y’Ingabo za RDC na Wazalendo

1 Min Read
Umutekano

Imbonerakure zitashye zariye karungu zivuga ko leta yazigambaniye

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?