Inzego z’umutekano za Uganda n’iza DR. Congo zatangije gahunda ihuriweho yo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, ndetse no kongera imbaraga mu mutekano w’imipaka bisangiye.
FARDC na UPDF basanzwe bafitanye ubufatanye mu nzego z’umutekano aho bahuriye ku mugambi wo kurandura no guhashya umutwe witwaje intwaro utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda (ADF).
Ibi bibihugu byombi kuri ubu byemeje iyi gahunda nyuma y’inama y’iminsi ibiri yahuje amatsinda y’abantu 30 baturutse mu nzego z’umutekano muri Teritwari ya Aru muri DRC, ndetse n’abo mu Turere twa West Nile, Arua, na Maracha two muri Uganda, ibice bihana imbibi.
Amatsinda y’izi ntumwa, yari ayobowe n’umuyobozi wa teritwari ya Aru (DRC), Col Richard Mbambi ndetse na RCC (Resident City Commissioner) Komisiteri wa Arua (Uganda), Kumakech Swaib.
RCC Kumakech yagaragaje ingaruka ziterwa n’ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka, ati: “Ibyaha byambukiranya umupaka bigira ingaruka mu gukomeza guteza imbere imibanire y’Ibihugu byombi.”
Lt Col Nathan Bainomugisha wari uhagarariye Burigade ya 409 y’igisirikare cya Uganda, yasabye ko hongerwa imbaraga mu butasi bwo ku mupaka.
Ati: “Igikenewe, ni uguhuza ibikorwa, gukorana ndetse no guhanahana amakuru y’ubutasi, mu rwego rwo kurindira umutekano w’abaturage bacu ku mpande zombi.”
Gen Taban Amin we yavuze ko Ibihugu byombi (Uganda na DRC) bifite ibyo bihuriyeho, yaba mu mibereho y’abaturage ndese no mu muco, bityo ko impande zombi zisabwa gukorana mu kurwanya ibyaha.