Amakuru aturuka i Walikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bagabye ibitero ku birindiro by’abarwanyi ba M23 i Kakuku mu birometero 6 uvuye hagati ya Walikale na Mubi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko uku guhangana kumvikanyemo imbunda nini n’into kwatangiye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 30 Werurwe, ku gera kuri uyu wa mbere.
Aya makuru avuga ko M23 yirwanyeho kugeza aho aba barwanyi ba Wazalendo basubiye mu gace kataramenyekana.
Iyi mirwano ibaye mu gihe impande zombi zari zariyemeje agahenge ariko M23 ikaza gushinja FARDC ko yarenze ku masezerano ari nayo mpamvu nayo itakuye abasirikare bayo muri aka gace nk’uko yari yabitangaje.
Intambara muri Walikale ikomeje mu gihe intumwa za M23 mu cyumweru gishize byatangajwe ko zageze muri Qatar zigahurirayo n’iza Congo mu rwego rw’ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.