BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > EU yashimangiye ko ibiganiro bya Nairobi na Luanda ariyo nzira y’amahoro muri Congo

EU yashimangiye ko ibiganiro bya Nairobi na Luanda ariyo nzira y’amahoro muri Congo

admin
Last updated: November 1, 2022 11:45 am
admin
Share
SHARE

Umuryango w’Ubumwe bw‘u Burayi usaba ko amasezerano y’amahoro yasinywe hagati ya M23 na Leta ya Congo ashyirwa mu bikorwa kuko ari yo nzira yonyine ishoboka.

Charles Michel uyobora EU, yagaragaje ko inzira y’ibiganiro ariyo ishoboka.

EU ivuga ko ishyigikiye icyemezo cy’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guteres, cyamagana ubugizi bwa nabi buri mu  Burasirazuba bwa Congo.

Ibi bitangajwe mu gihe muri iki gihugu imirwano hagati ya M23 ndetse n’ingabo za leta FARDC ikomeje.

Mu itangazo rya EU, yavuze ko yiteguye gufatanya na leta ya Congo n’izindi mpande zose kugira ngo abaturage barindwe ihohoterwa.

Uyu muryango wahamagariye umutwe wa M23 kurekura uduce wafashe ndetse isaba n’indi mitwe yose igaragara mu Burasirazuba bwa Congo kurambika intwaro hasi.

Mu itangazo, uyu muryango wavuze ko “Ishyirwa mu bikorwa ry’ubushake bwa politiki by’umwihariko amasezerano y’amahoro ya Nairobi na Luanda ni yo nzira yonyine ishoboka.”

Perezida uyoboye Umuryango wa Africa yunze ubumwe, AU, Macky Sall wa Senegal na Perezida wa Komisiyo y’uyu muryango, Moussa Faki Mahamat nabo ku munsi ku cyumweru basabye ko intambara muri Congo ihagarara.

AU yasabye impande zihanganye “guhita zihagarika imirwano, kubahiriza amategeko mpuzamahanga, umutekano w’abaturage, no kubahiriza ituze ry’imipaka y’ibihugu by’Akarere.”

Aba bayobozi basabye impande zose kujya mu biganiro byubaka mu nzira zisanzwe ziteganyijwe, zirimo iy’amahoro, umutekano, n’ubufatanye y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe ireba Congo n’ibihugu by’akarere, ndetse n’inzira z’ibiganiro bihuza Abanye-congo bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ni mu gihe Leta ya Congo yo isa n’idakozwa ibiganiro cyane ko ivuga itajya mu biganiro n’umutwe w’iterabwoba.

Binyuze mu muvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’itangazamakuru, Patrick Muyaya, yahamagariye  Abanye-Congo “ kwirinda ubushotoranyi bw’uRwanda “

Uyu mutegetsi yatangaje ko”Ubu bushotoranyi bw’u Rwanda bwihishe mu mutwe wa M23, ahamagarira abaturage kurwanira igihugu cyabo ndetse ko uRwanda rwifuza kubashozaho intambara.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda,Alain Mukuralinda, yatangaje ko u Rwanda rushyize imbere ibiganiro bityo ko intambara atari igisubizo.

Yagize ati ”Ntabwo u Rwanda rushobora gushyira imbere intambara, Abantu bareke gushyira mu mitwe intambara, bashyire mu mitwe yabo inzira z’amahoro. Ku birebana na guverinoma y’uRwanda, icyo yimirije imbere ni uko ikibazo gikemuka mu nzira y’amahoro.”

Kugeza ubu hari kwibazwa niba Leta ya Congo iri bwemere kujya mu biganiro n’umutwe wa M23, mu gihe bitakorwa uyu mutwe nawo urakomeza kotsa igitutu ingabo ari nako ugenda ufata utundi duce.

RDC: Intumwa idasanzwe  ya Angola mu biganiro na Tshisekedi

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • lg says:
    November 1, 2022 at 8:46 pm

    M23 uduce yafashwe nutuhe ko ali iwabo aliko harubwo ibyabanyamolitiki bavuga bikancanga bashaka ko M23 ijyahe!! ishyire intwaro hasi babatere babice !!icyo batibaza cyangwa bigiza nkana umugambi nuwo kumara abatutsi bali muli kariya grâce ngo kigarururwe na fdrl nabene wabo babahutu bahariya none bati nibarambike intwaro hasi babatsembe nkuko alibyo bashaka ikibazo ngo kibe kirangiye bongeye gukora indi génocide !!kugirango M23 ifate hariya ntabwo bahageze batembera hali ikiguzi cyahagiye hali abavandimwe babo bahasize ubuzima izo ntwaro naho bafashe niho hatuma Leta ya Congo yumva ikava mubigambo ikemera ko M23 ibarenzeho

    Reply

Leave a Reply to lg Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uganda igiye gukomorera Facebook nyuma y’imyaka 5 ifunzwe 

2 Min Read
Mu mahanga

Gisagara: Abantu batatu bafunzwe bakekwaho kwica umugabo bamukase ijosi

1 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?