BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Étienne watandukanye na Bugesera aravugwa mu Intamba mu Rugamba

Étienne watandukanye na Bugesera aravugwa mu Intamba mu Rugamba

admin
Last updated: January 10, 2023 6:22 pm
admin
Share
SHARE

Nyuma yo gutandukana na Bugesera FC, Umutoza w’Umunyarwanda unafite Ubwenegihugu bw’u Burundi, Ndayirangije Étienne ari mu muryango winjira mu ikipe y’Igihugu y’u Burundi y’umupira w’amaguru [Intamba mu Rugamba].

Ndayirangije Étienne ashobora gutoza Intamba mu Rugamba

Mu masaha make ashize, ni bwo ikipe ya Bugesera FC ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yatangaje ko yatandukanye na Ndayiragije Étienne biciye mu bwumvikane bw’impande zombi.

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko Ndayiragije ashobora guhabwa ikipe y’igihugu, Intamba mu Rugamba, asimbuye mugenzi we, Ndayizeye Jimmy usanzwe atoza Le Messager Ngozi.

N’ubwo kugeza ubu bitaratangazwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, amakuru ahaturuka avuga ko uyu mutoza yamaze kwemezwa igisigaye ari ukubitangaza gusa.

Mu gihe havugwa ibi byose ariko, uyu mutoza we arahakana aya makuru nk’uko yabyemereye UMUSEKE, ndetse avuga ko ari amakuru y’ibihuha.

Abari hafi y’uyu mutoza bahamya ko yifuzwa n’ikipe irenze imwe, ndetse byanashoboka yanasubira mu gihugu cya Tanzania yahoze atoza.

Ati “Ni ibihuha.”

Ndayiragije yasize Bugesera FC ku mwanya wa 12 n’amanota 18.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?