Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez yanenze cyane ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byagabye kuri Iran, ananenga ibihugu byo mu Burayi bikomeje gukurikira buhumyi Amerika nta gushishoza.
Espagne ntiyariye indimi ku bijyanye n’aho ihagaze ku ntambara Israel na Amerika byatangije kuri Iran, aho igaraza ko itabishyigikiye na busa.
Byageze n’aho iki gihugu cyo mu Burayi cyima Amerika ibirindiro byo kwifashisha mu kugurukirizaho indege zigiye kurasa kuri Iran.
Mu kwihimura na Donald Trump yavuze ko nta mpamvu yo gukomeza gukorana n’igihugu kitabafasha, agaragaza ko bagiye guhagarika ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ab’i Madrid.
Ku wa 4 Werurwe 2026, Minisitiri Sanchez yasobanuye aho Espagne ihagaze. Ati “Intambara si ngombwa. Uku ni ko amakuba agwirira ikiremwamuntu atangira. Ntabwo wakina umukino w’ubwiyahuzi ku buzima bwa za miliyoni z’abantu.’
Ubwo yakomozaga ku bihano Amerika yavuze ko izafatira Espagne, Minisitiri Sanchez yagize ati ‘Ntituzigera tugira uruhare mu kintu cyakwangiza Isi, kubera gutinya ko hari uwatwihimuraho. Ntituzemera ko abayobozi badashoboye guteza imbere imibereho y’abaturage bagira intambara igikoresho cyo guhisha intege nke zabo no kuzuza imifuka ya bamwe.”
Minisitiri w’Intebe wa Espagne kandi yakomoje ku bihugu by’u Burayi byanze kubwiza Amerika ukuri, avuga ko ari ubujiji “kumva ko gukurikira abandi buhumyi ari bwo buryo bwo kuyobora.”
Ibyo gukurikira abandi buhumyi Minisitiri Sanchez, yabigaragaje nyuma y’uko Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz yagiranye inama na Trump ndetse u Budage bwavuze ko ibyo gutera Iran bwari bubizi.
Minisitiri Sanchez ntabwo akunze kwemeranya na Amerika ku mishinga itandukanye. Nko mu mwaka ushize ubwo Trump yasabaga ko amafaranga akoreshwa mu ngengo y’imari y’ingabo z’ibihugu byo mu Burayi yazamurwa byibuze akagera kuri 5% by’umusaruro mbumbe, Sanchez avuga ko bidasabanutse.
