BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Ese koko Seninga Innocent yaretse manyinya?

Ese koko Seninga Innocent yaretse manyinya?

admin
Last updated: January 9, 2023 10:14 am
admin
Share
SHARE

Nanubu harakibazwa niba koko umutoza mukuru wa Sunrise FC, Seninga Innocent yaba yarahagaritse gusoma ku icupa nk’uko yabyivugiye, ariko bamwe mu bibaza ibyo bahamya ko atapfa guhemukira agatama burundu.

Seninga Innocent ahamya ko yaretse kunywa kuri manyinya

Ubusanzwe ntabwo ubushobozi bwa Seninga Innocent bushidikanywaho, ahubwo benshi bamunenga gusoma cyane ku nzoga zijya zituma yica akazi bikanamuviramo kugatakaza mu makipe atandukanye yaciyemo.

Gusa uyu mutoza we yihamirije ko adaheruka gusoma ku gisindisha icyo ari cyo cyose, ndetse ko amaze amezi umunani atazi uko manyinya isa nk’uko yabibwiye Televiziyo y’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 7 Mutarama 2023 mu kiganiro ‘RTV Kick-Off.’

Abazi neza uyu mutoza, bahamya ko akomoka mu muryango usenga cyane kandi na we ubwe bwite ari umuntu usenga cyane ndetse atanemera ibisa n’amarozi bizwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Gusa nanone abandi bagahamya ko atabashaka kubona imbaraga zo guhemukira agacupa [inzoga], kuko asa n’uwamaze kurushwa imbaraga na zo, ko kuba yaratangaje ko yaziretse ari urwiyerurutso.

Bamwe mu batuye i Nyagatare basanzwe bakurikirana uyu mutoza na Sunrise FC muri rusange, babwiye UMUSEKE ko Seninga abeshya atavuye ku nzoga burundu nk’uko we yabitangaje.

Umwe ati “Seninga ari kujijisha ngo yerekane ko yahindutse ariko si ukuri kuko njye nzi n’abo basangira. Akunda kunywera mu kabari […].”

Undi ati “Seninga areka inzoga? Naba ntari […]. Buretse soon ndagufatira ifoto nkwereke uwo muntu wavuye ku nzoga.”

Gusa abandi bemeza ko uyu mutoza yahindutse kandi yafashe icyemezo cyo kureka inzoga, ndetse bigaragarira mu musaruro ikipe atoza ya Sunrise FC ifite kuko iri ku mwanya wa munani n’amanota 22 mu mikino 15 yakinnye.

Seninga Innocent yakunze kuvugwaho gushyira imbere gusoma kuri manyinya aho yagiye atoza, yaba muri Musanze FC, Étincelles FC, Police FC, mu ikipe y’Igihugu Amavubi n’ahandi.

Bamwe bahamya ko uyu mutoza atahemukira agatama
Seninga ntawe ushidikanya ku bushobozi afite mu gutoza
Sunrise FC iri ku mwanya wa munani

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?