BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Sep 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > DRCongo: Gen.Gasita yahungishijwe abazalendo

DRCongo: Gen.Gasita yahungishijwe abazalendo

sam
Last updated: September 10, 2025 10:23 am
sam
Share
SHARE

Gen Gasita uherutse koherezwa na leta muri Uvira kuyobora ibikorwa bya gisirikare akangwa n’abazalendo yahungiye mu Burundi.

Amakuru avuga ko Gen Gasita yahungishijwe mu rukerera rwo kuwa 09 Nzeri 2025 mu masaha ya saa cyenda.

Biravugwa ko yahungishijwe n’ingabo z’u Burundi zari zimurinze .

Aya makuru yemejwe na bamwe mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko nta byinshi byatangajwe ku igenda ry’uyu Mujenerali, n’aho yaba yerecyeje.

General Olivier Gasita avuye muri uyu Mujyi wa Uvira, nyuma yuko habaye imyigaragambyo yazamuwe n’umutwe wa Wazalendo wavugaga ko utamushaka, umushinja gukorana na AFC/M23.

Iyi myigaragambyo yaje gukwirakwira mu baturage yanabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru, yarimo kandi imiryango itari iya Leta yahamagariye abaturage kuyitabira.

Uyu Mujenerali yari aherutse guhabwa inshingano na Perezida Felix Tshisekedi, amugira Umuyobozi wa Rejiyo ya 33 ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi muri Uvira.

Mu gihe cy’icyumweru yari amaze amanutse muri Uvira, imyigaragambyo yakomeje gukara, aho abaturage bayinjiyemo nyuma yuko umutwe wa Wazalendo ufatanya na FARDC, umwamaganye uvuga ko utamushaka, umushinja gukorana na AFC/M23, ndetse bamakushinja kuba yaragize uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Bukavu.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Museveni yategetse ko ibigo by’amashuri bitagira ibibuga bya siporo byimwa impushya

Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko nta shuri ryo mu gihugu…

Kinshasa : Abakozi bakora ku kibuga cy’indege bakomeje gufungwa bazira guheza mu kirere indege yaperezida

Abakozi benshi bakora ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Ndjili i Kinshasa bakomeje…

Umwe mu basore bagaragaye bakorera umukobwa ubugome bukabije yacakiwe

InPolisi y'u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore batatu bagaragaye…

Urubyiruko ruri kwisonga mu bagerageza kwiyahura mu Rwanda

Ku wa 10 Nzeri 2024, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza…

Polisi y’u Rwanda yemeje ifungwa ry’abahanzi Ariel Wayz na Babo

Ubuyobozi bwa polisi y'u Rwanda bwemeje koabahanzi Barbara Horn Teta wamamaye nka…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

AFC/M23 yigaruriye imidugudu umunani muri Masisi

1 Min Read
Umutekano

Hamenyekanye imibare y’abamaze gupfira mu myigaragambyo ya Wazalendo yamagana Gen Gasita wa FARDC

2 Min Read
Umutekano

FARDC NA Wazalendo bakomeje kumvana imitsi muri Uvira

2 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yamaganye imvugo zihembera urwango muri Uvira na Ituri

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?