BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > DRCongo: Gen.Gasita yahungishijwe abazalendo

DRCongo: Gen.Gasita yahungishijwe abazalendo

sam
Last updated: September 10, 2025 10:23 am
sam
Share
SHARE

Gen Gasita uherutse koherezwa na leta muri Uvira kuyobora ibikorwa bya gisirikare akangwa n’abazalendo yahungiye mu Burundi.

Amakuru avuga ko Gen Gasita yahungishijwe mu rukerera rwo kuwa 09 Nzeri 2025 mu masaha ya saa cyenda.

Biravugwa ko yahungishijwe n’ingabo z’u Burundi zari zimurinze .

Aya makuru yemejwe na bamwe mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko nta byinshi byatangajwe ku igenda ry’uyu Mujenerali, n’aho yaba yerecyeje.

General Olivier Gasita avuye muri uyu Mujyi wa Uvira, nyuma yuko habaye imyigaragambyo yazamuwe n’umutwe wa Wazalendo wavugaga ko utamushaka, umushinja gukorana na AFC/M23.

Iyi myigaragambyo yaje gukwirakwira mu baturage yanabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru, yarimo kandi imiryango itari iya Leta yahamagariye abaturage kuyitabira.

Uyu Mujenerali yari aherutse guhabwa inshingano na Perezida Felix Tshisekedi, amugira Umuyobozi wa Rejiyo ya 33 ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi muri Uvira.

Mu gihe cy’icyumweru yari amaze amanutse muri Uvira, imyigaragambyo yakomeje gukara, aho abaturage bayinjiyemo nyuma yuko umutwe wa Wazalendo ufatanya na FARDC, umwamaganye uvuga ko utamushaka, umushinja gukorana na AFC/M23, ndetse bamakushinja kuba yaragize uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Bukavu.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Fizi: Imitwe ibiri ya Wazalendo yasubiranyemo bane bahasiga ubuzima

1 Min Read
Umutekano

Gen Tshiwewe na bagenzi be babiri baba birukanwe mu gisirikare cya RDC?

1 Min Read
Umutekano

DRC: FARDC yongeye kwica agahenge ikoresheje Drones muri Walikare na Masisi

1 Min Read
Umutekano

Rutshuru: Wazalendo zagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23 muri Tongo

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?