Minisitiri w’Intebe wa Congo (RDC), Judith Suminwa Tuluka, yashinje u Rwanda arushinja kubuza igihugu cye kurwanya ihindagurika ry’ikirere, bitewe n’uko amafaranga cyagombaga gushyira muri uru rwego cyayashoye mu bwirinzi.
Ibi yabitangarije I Baku muri Azerbaijan, ahari kubera inama ya 29 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kurwanya imihindagurikire y’ikirere, COP29 nawe yitabiriye.
Yagize ati: “RDC, igihugu cyanjye yahatiwe gushyira igice cy’ingengo y’imari yayo mu ntambara yashojweho mu buryo bw’akarengane n’u Rwanda, twaragombaga kugishyira mu bidukikije.”
Kuva umutwe wa M23 wakubura imirwano uhanganyemo na leta ya DRC mu 2021 iki gihugu nticyahwemye gushinja u Rwanda kohereza ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo zifashe uyu mutwe.
Ubutegetsi bya RDC bwagaragaje ko intambara y’ingabo zabwo zihanganyemo na M23 yatumye ingengo y’imari igenerwa igisirikare cy’iki gihugu yongerwa ku rugero rwa 300% mu 2022, igera kuri miliyari 1 y’amadolari.
Mu ngengo y’imari yateguwe na guverinoma ya RDC kuva mu 2024 kugeza mu 2028, igisirikare n’igipolisi byahariwemo 20% angana na miliyari 18 z’amadolari, umubare uri hejuru cyane ugereranyije n’ibihe byashize.
Leta y’u Rwanda ntiyahwemye kugaragaza ko ntangabo zarwo rwigeze rwohereza muri iyi ntara, kandi ko nta bufasha iha umutwe wa M23. Yasobanuye ko ibirego bya Leta ya RDC bidafite ishingiro.
Igaragaza ahubwo ko leta ya RDC ikomeje gukorana no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize ukoze jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Nubwo hagati y’ibihugu byombi hari umwuka mubi n’amakimbirane, RDC N’u Rwanda bakomeje kugirana ibiganiro bigamije kongera kubyutsa umubano wabombi babifashijwemo n’umuhuza Angola kuva mu 2022.