Nyuma y’urugendo yagiriye i Beni ifatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru ukoreramo ubutegetsi bwa leta ya Kinshasa ,umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro , Jean-Pierre Lacroix, yatangaje ko ubutegetsi bw’i Kinshasa buyobowe na Perezida Tshisekedi bwasabye ko ingabo za MONUSCO zaguma muri iki gihugu.
Yabigarutaeho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 7 Nzeri 2025 ubwo yavugaga ku ruzinduko amazemo iminsi muri iki gihugu kuva tariki 3 Nzeri 2025.
Lacroix yatangaje ko yaganiriye n’abategetsi b’i Kinshasa batandukanye barimo n’umukuru w’igihugu Perezida Felix Tshisekedi Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa, bamubwira ko bashaka ko ubutumwa bwa MONUSCO bukomeza.
Yagize ati “Ubutumwa budaca ku ruhande nahawe na Perezida wa RDC ndetse na Minisitiri w’Intebe ni uko ubuyobozi bwa RDC bushaka ko MONUSCO iguma mu gihugu, kugira ngo ikomeze akazi kandi ubufatanye bwacu nabwo bukomeze ndetse bwongererwe imbaraga.”
Aya magambo ya Jean-Pierre Lacroix aje mu gihe ku wa 9 Nzeri 2025 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateganyijwe inteko rusange ya Loni, izanagaruka no ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC.
Ni mu gihe kandi mu mezi make azakurikiraho hazasuzumwa niba manda ya MONUSCO ishobora kuvugururwa cyangwa ubu butumwa bwashyirwaho iherezo.
Mbere Félix Tshisekedi yavugaga ko adashyigikiye ubutumwa bwa MONUSCO kuko nta musaruro bwatanze, ndetse yifuzaga ko izi ngabo ziva mu gihugu cye.
Kugeza ubu asa n’uwahinduye imvugo nyuma y’aho izi ngabo zemeye kumushyigikira mu rugamba arimo n’abarwanyi ba AFC/M23 mu burasirazuba bw’igihugu.