BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > DRC: Umusirikare warasiye mu rusengero abantu batatu  barimo ‘umwana w’amezi 4’ yagejejwe imbere y’ubutabera.

DRC: Umusirikare warasiye mu rusengero abantu batatu  barimo ‘umwana w’amezi 4’ yagejejwe imbere y’ubutabera.

sam
Last updated: May 15, 2025 7:38 am
sam
Share
SHARE

Ku cyumweru  gishize nibwo umusirikare wa FARDC yinjiye mu rusengero rwitwa “Le Chemin” mu mujyi wa Muanda mu ntara ya Kongo-Central arasa mu bakiristu, yica abantu babiri barimo umugore n’umwana w’amezi ane, undi wa gatatu apfira mu nzira ijya kwa muganga.

Mu rubanza rwabereye mu mujyi wa Muanda, Adjudant chef Médard Katonzi yemeye ko yarashe abakristu bari mu rusengero, gusa ntiyavuze impamvu yabimuteye.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga y’aho byabereye yerekana ababonye ibyabaye bavuga ko uwo musirikare wo mu ngabo zirwanira mu mazi, yinjiye mu rusengero afite imbunda agahagarika amasengesho akababwira ko ashaka uwo yavuze ko ari umugore we.

Mu gihe abuze igisubizo, umwe mu bagore uvuga ko yari ahari, avuga ko uwo musirikare yahise atangira kurasa amasasu menshi muri uru rusengero ruri hafi y’ahazwi nka Banana ku nkengero z’inyanja ya Atlantika mu burengerazuba bwa DR Congo.

Nyuma y’iburanisha ry’ibanze ryabaye ku wa kabiri, urubanza rwa Médard Katonzi ruzakomeza mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi 2025.

Ubwicanyi nkubu bwagiye buba mu bihe bitandukanye aho mu 2020 umusirikare witwaje intwaro yishe arashe abasivire 12, barimo umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri, mu gace ka Sange mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Mu 2022 umusirikare wasinze ari mu bwato mu kiyaga Tanganyika mu ntara ya Kivu y’Epfo, yishe abagenzi umunani abarashe, harimo n’abana, mbere y’uko afatwa.

Mu 2023 i Nyakova mu ntara ya Ituri umusirikare yishe arashe abantu bagera kuri 13, barimo abana 10 hamwe n’umugore we nyuma y’uko agarutse iwe agasanga umuhungu we yarapfuye bakamushyingura adahari, nk’uko umuvugizi wa gisirikare waho yabitangaje.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda barenga 600 bari barafashwe bugwate na FDLR

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 3 cy’Abanyarwanda  642 bari impunzi muri Repubulika…

Vincent Murekezi yasabye amezi atatu yo gushaka umwunganira nyuma y’uko uwo yari afite yikuye mu rubanza

Vincent Murekezi uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho kuba…

U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye ndetse n’ibibazo by’umutekano…

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya…

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Bishop Gafaranga yagejejwe imbere y’urukiko

1 Min Read
Ubutabera

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

1 Min Read
Ubutabera

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

1 Min Read
Ubutabera

 U Bufaransa bwahagaritse iperereza bwakoraga kuri Agathe Kanziga

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?