BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Nov 3, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > DRC : Umusirikare wa FARDC yasabiwe igihano cy’imyaka 10 azira amafoto yasakaye ku karubanda asomana n’umukunzi we

DRC : Umusirikare wa FARDC yasabiwe igihano cy’imyaka 10 azira amafoto yasakaye ku karubanda asomana n’umukunzi we

admin
Last updated: October 29, 2025 1:10 pm
admin
Share
SHARE

Adjudante Sarah Ebabi Ebadjara wo mu gisirikare cya DRC (FARDC) yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera icyaha ashinjwa cyo kurenga ku mabwiriza ya gisirikare, bitewe n’amashusho ye yakwirakwiye agaragaza asomana n’umukunzi we, yambaye impuzankano

Iki gihano cy’igifungo cy’imyaka 10, cyasabwe n’Ubushinjacyaha nyuma yuko Yannick Kayembe, gafotozi wo muri studio yifotorejwemo n’uyu musirikare n’umukunzi iherereye muri Komini ya Kalamu, we na we abanje gukorerwa ibazwa.

Uyu gafotozi yiyemereye ko ari we washyize hanze ariya mashusho agaragaza uyu musirikare ari gusomana n’umukunzi we agasamirwa hejuru ku mbuga nkoranyambaga, kandi ko yabikoze atabiherewe uburenganzira n’uyu musirikare.

Abanyamategeko bunganira uregwa, basabye ko umukiliya wabo agirwa umwere kuko nta ruhare yagize mu gutuma ariya mafoto n’amashusho bijya hanze, kandi ko atari abizi ko byagiye hanze.

Uruhande rw’abanyamategeko bunganira uyu musirikare, bavuga ko ibyakozwe n’umukiliya wabo, ari ubuzima bwe bwite, atari inshingano za gisirikare.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari buhagarariwe na Sous-Lieutenant Lisalama, yavuze ko atari rimwe cyangwa kabiri uyu musirikare Adjudante Ebabi ashyize hanze amafoto yambaye impuzankano ya gisirikare, byumwihariko ko yakunze kubikora kuri konti zinyuranye z’urubuga nkoranyambaga rwa TikTok, kandi ko zari ize.

Uyu Mushinjacyaha yavuze ko uregwa yasibye amashusho menshi yari yarashyize hanze, ubwo yatabwaga muri yombi tariki 19 Ukwkaira 2025.

Ubushinjacyaha kandi bwamaganye ibyatangajwe n’uriya gafotozi, buvuga ko bigamije gushinjura uregwa kugira ngo adahamwa n’icyaha cyo kurenga ku mabwiriza ya gisirikare.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru zindi

RDC: Imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka y’ubwato yigaragambije

2 Min Read
Inkuru zindi

DRC: Perezida Tshisekedi yategetse iperereza ku mpanuka y’ubwato

2 Min Read
Inkuru zindi

Barafinda Sekikubo yongeye gutanga kandidatire ku mwanya wa perezida

1 Min Read
Inkuru zindi

Christian Malanga wayoboye igitero cyo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi ni muntu ki?

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?