Abasirikare bo mungabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (FARDC) barwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo barataka kudahembwa kubera ko amafaranga y’imishahara yabo yanyerejwe .
Byatangajwe n’umuyobozi wa Brigade ya 11 mu itangazo yashyize ahagaragara kuri iki cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi.
Binyuze muri Fax uyu muyobozi wa Brigade yoherereje abayobozi b’imitwe itandukanye ya gisirikare mu karere, yasabye umuntu wese wabonye bivugwa ko ashobora gushyikiriza ubutabera bumuri hafi Colonel Nkulu Kilenge Delphin ukekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa .
Iyi nyandiko ivuga ko gutoroka kwa ofisiye byavumbuwe mbere y’uko igikorwa cyo kwishyura gitangiye mu minsi yashize.
Iri nyerezwa ry’imishahara rivuzwe nyuma y’imirwano imaze iminsi ishyamiranyije FARDC na Wazalendo basanzwe bafatanya murugamba bahanganyemo n’umutwe wa M23 .
Ni mu gihe kandi imirwano ikaze hagati y’abarwanyi ba FARDC na Wazalendo n’inyeshyamba za M23 ikomeje mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa DRC.
Umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola mu majyepfo yemeje aya makuru nta gutanga ibisobanuro birambuye. Mu rugendo aherutse gukorera muri Uvira, Umugaba Mukuru wa FARDC yashimye abayobozi ba politiki n’abasirikare kuba barirwanyeho imbere y’inyeshyamba za M23, ubu zigaruriye Umujyi wa Bukavu n’utundi turere twinshi two muri iyo ntara.