Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko yababajwe n’ababuriye ubuzima mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu hafi y’icyambu cya Kituku i Goma bwarimo ababarirwa muri 300
Perezida Felix Tshisekedi yategetse Minisitiri ushinzwe ubwikorezi akaba na minisitiri w’intebe wungirije Jean Pierre Bemba, ko hagomba gukorwa iperereza ryihuse ryo kumenya intandaro y’icyateye iyi mpanuka, ndetse no kwirinda ko byazongera kuba.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024, yabaye ubwo ubwato bwarimo abantu benshi ndetse n’ibicuruzwa bwari bugeze hafi y’icyambu cya Kituku i Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Imibare y’agateganyo yashyizwe hanze, igaragaza ko hamaze kurohorwa imirambo 23, ndetse abantu 58 bakaba babashije gutabarwa bakiri bazima, ubu bari kwitabwaho mu bitaro byo mu gace iyi mpanuka yabereyemo, mu gihe abandi benshi bakomeje kuburirwa irengero.
Binyuze mu itangazo ry’ubuyobozi bukuru bushinzwe itumanaho mu biro by’umukuru w’igihugu muri Congo, rivuga ko iperereza ryatangiye ku buyobozi bwa Minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ubwikorezi kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka ibababaje ndetse hanafatwa ingamba zikarishe nyuma y’iri rohama kugira ngo bitazongera ukundi.
Uretse abantu 58 barokowe bakuwe mu mazi bakiri bazima, ndetse n’imiramb0 23 yarohowe, amakuru avuga ko abantu benshi mu bari muri ubu bwato bataraboneka, ndetse ko nta cyizere cyo kubabona ari bazima.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane, agaragaza ubu bwato burohama, aho byagaragara ko bwari bwaremerewe n’ibyo bwari bwikoreye, bikaba bikekwa ko bwari bwarengeje ingano y’ibyo bwemerewe gutwara.
Inzego zirimo igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kimwe n’ingabo za SADC, bari mu bikorwa byo gushakisha abantu barohamye.