Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2024, amasasu menshi yumvikanye mu nkengero z’umugi wa Goma mu duce twa Munigi na Kihisi ahagana ku mbibe za Komine Nyiragongo na Karisimbi .
Amakuru aturuka ku mboni za Bingwa ziherereye muri ibi bice avuga ko aya masasu yavuye ku gusubiranamo kw’abagize Wazalendo isanzwe ifasha ingabo za leta ya Congo (FARDC) kurwanya inyeshyamba z’umutwe wa M23.
Biravugwa ko General Mbokani uherutse gushwana n’uwitwa Kade yiyambaje General Niyo kugirango ajye kumufasha kwihimura kuri Kade, akaba ariyo ntandaro y’aya masasu yumvikanye .
Hashize igihe kandi havugwa umwuka mubi no kutumvikana hagati y’abasirikare ba leta (FARDC) na Mai Mai iri mu mitwe yitwaje intwaro yo mu ihuriro rya Wazalendo.
Ku wa 20 Ugushyingo 2024 , FARDC yakozanyijeho n’abarwanyi b’umutwe wa Mai Mai mu mirwano yabereye ahitwa Mabambi, muri tEritwari ya Rubero mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Muri iyi mirwano ingabo za FARDC zari Kalundu , mu birometero bitanu uvuye Mabambi Ahabereye imirwano, zateye uyu mutwe wa Mai Mai, ziwukura mu birindiro byabo byari Vusanza, bari barafashe kuva kuwa 14 Ugushyingo uyu mwaka.
Kuva 2022 umutwe wa M23 watangiraga kubura imirwano imwe mu mitwe yitwaje intwaro yarwanyaga leta ya Congo yiyemeje kutazongera kuyirwanya ahubwo ishyira hamwe nayo umugambi wo kurwanya umutwe wa M23 umaze imyaka irenga itatu urwana na FARDC.