BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Minisitiri Kayikwamba yongeye gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa DRC

Minisitiri Kayikwamba yongeye gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa DRC

sam
Last updated: May 15, 2025 7:16 am
sam
Share
SHARE

Mu gihe u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC) bikomeje inzira yo gushaka uko byakemura ikibazo bifitanye, umubano w’ibihugu byombi ukongera kugaruka, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC Thérèse Kayikwamba Wagner yongeye kwikoma u Rwanda guhungabanya umutekano w’igihugu cye.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Deutsche Welle cyo mu Budage, yongeye gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano w’uburasirazuba bw’igihugu cyabo no guhohotera ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Yagize ati: “Dufite ubutumwa bunini bwo kugarura amahoro, kimwe mu bihugu duturanye kiri mu bitanga umusanzu mwinshi mu bikorwa byo kugarura amahoro, ni u Rwanda. Ariko icyo gihugu kivogera ubusugire kandi cyagize uruhare mu guhohotera abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro.”

Ibihugu byombi herutse gusinyana amasezerano ashyiraho amahame ngenderwaho mu kugarura amahoro mu karere binyuze mu bufasha bwa leta zunze ubumwe za Aamerika.

Ndetse biteganyijwe ko impande zombi zizasinyira amasezerano imbere ya Perezida Trump muri Kamena i Washington D.C.

Kugeza ubu ibihugu byombi byamaze gushyikiriza Amerika imbanziriza mushinga y’aya masezerano y’amahoro akaba ari gusuzumwa n’inzobere z’Amerika.

Kayikwamba yongeye gushyira u Rwanda mu majwi nyuma y’izi ntambwe zimaze guterwa zari zatanze ikizere cy’uko amahoro agiye kugaruka hagati y’ibihugu byombi.

Kayikwamba yabajijwe niba yizeye ko Amerika ishobora gukemura aya makimbirane mu gihe ashinja u Rwanda ibi byaha byose, asubiza ko RDC yemeye kujya mu biganiro i Washington D.C kubera ko hari gahunda ya Luanda yari igiye gufasha ibihugu byombi kugirana amasezerano y’amahoro.

Uyu muyobozi yagaragaje ko niba abafatanyabikorwa bagize uruhare mu biganiro bihuza impande zombi ari abanyakuri n’inyangamugayo, bakaba biteguye gutanga umusanzu kugira ngo amahoro aboneke, RDC na yo yiteguye gutanga umusanzu wayo.

Yavuze kandi ko ategereje kureba niba u Rwanda ruzubahiriza ibyo rwemereye mu biganiro, byaba ibya Luanda, Qatar ndetse na Washington, gusa ntiyagaragaje niba RDC na yo yiteguye kubahiriza ibyo yemeye, birimo gusenya FDLR.

DRC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na leta ya Kinshasa, ibirego rukomeza guhakana ruvuga ko ntashingiro bifite mu gihe na rwo rushinja iki gihugu gucumbikira no gufasha umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

Igisirikare cya Sudani kivuga ko cyirukanye burundu umutwe wa RSF muri leta ya Khartoum

Igisirikare cya Sudani cyatangaje  ko cyamze kwirukana burundu umutwe w’inyeshyamba  'Rapid Support…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei

1 Min Read
Politike

RDC yashyizeho komisiyo idasanzwe ishinzwe gusuzuma icyemezo cyo gukuraho ubudahangarwa  Joseph Kabila .

1 Min Read
Politike

Algeria yirukanye abakozi 15 ba Ambasade y’u Bufaransa

1 Min Read
Politike

Minisitiri Nduhungirehe  ari mu ruzinduko rw’akazi muri Hongrie

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?