BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

sam
Last updated: July 12, 2025 12:44 pm
sam
Share
SHARE
Abbé Donatien Nshole, premier secrétaire général adjoint de la Commission Episcopale Nationale du Congo (CENCO) lors du lancement de la campagne de sensibilisation sur la résolution 2348 du Conseil de sécurité de l’ONU et sur l’accord de la Saint-Sylvestre le 04/05/2017. Radio Okapi/Ph. John Bompengo

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko igihugu gikeneye gukemura ibibazo mu mizi.

Abasesengura babona ibibazo biri hagati ya Congo n’u Rwanda ari akantu gato ku byakemuka bikazana amahoro muri Congo.

Mu kiganiro Musenyeri Nshole yahaye abanyamakuru nk’uko Radio Okapi ibivuga, yavuze ko inzira zose zigamije amahoro muri Congo zigomba kwiga imizi y’ikibazo gitera intambara.

Yagize ati “Mu nzira yo gushaka amahoro, niba mudashatse impamvu muzi, ntacyo muba mukoze.”

Nta byinshi yavuze ku masezerano yasinyiwe i Washington hagati ya leta y’u Rwanda n’iya Congo, aya masezerano akaba azemezwa mu gihe cyavuba igihe byagenda neza, Musenyeri Nshole yagaragaje ko ayo masezerano atarebye ibibazo muzi bitera amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo.

Yasabye ko habaho kwiga neza ikibazo kandi imiryango itandukanye nk’amadini, imiryango yindi itari iya leta, amateka n’abaturage ubwabo bakabigiramo uruhare.

Mu ibi biganiro abanda babigizemo uruhare barimo Thomas Luhaka, wabaye umudepite, yavuze ku mpamvu zizana amakimbirane muri Congo, na Professeur Tshibangu Kalala wavuze ku birimo mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo i Washington ibyo yageraho n’ibyo yirengagije.

Uretse amasezerano y’i Washington mu gihugu cya Qatar naho hakomeje ibiganiro hagati y’intumwa za leta ya Congo n’abahagarariye AFC/M23. Ibyo biganiro bivugwa ko byiga uburyo intambara ihagarara, n’imitegerekere mishya ya Congo.

Musenyeri Donatien Nshole yavuze ko urwego ayobora, CENCO rufatanyije na Eglise du Christ au Congo (ECC) rukomeje inzira yunganira yo gushakira Congo amahoro (le pacte social pour la paix et le bien-vivre ensemble), iyo nzira ngo itanga amahirwe yo gutekereza no kuyobora igihugu nta we usigaye inyuma.

Yagize ati “Iyo nzira igamije kubera urugero abayobozi, abahanga n’abenegihugu, kugira ngo bubake icyerekezo basangiye ku hazaza ha Congo.”

Iki gitekerezo cyo kubaka Congo itagira uwo uheza mu baturage bayo, CENCO na ECC bakiganiriyeho n’inzego zitandukanye harimo abayobozi b’ihuriro Alliance Fleuve Congo, (AFC/M23) bikaba byarabasabye kujya i Goma guhura na bo.

Bakiganiriyeho na Perezida Antoine Felix Tshisekedi, ndetse banagiye kukibwira Abanye-Congo baba i Burayi.

Amasezerano yasinywe hagati ya Congo n’u Rwanda akubiyemo gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR, n’indi mitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo, arimo ubufatanye bwa Congo n’u Rwanda mu bijyanye n’ubukungu by’umwihariko mu kubyaza inyungu imishinga ibihugu bihuriyeho, ayo masezerano anarimo ko ibigo byo muri Leta zunze ubumwe za America bizashora imari mu Rwanda no muri Congo mu rwego rwo guteza imbere abaturage.

U Rwanda na Congo byagaragaje ko bizubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano, ndetse Perezida Donald Trump yavuze ko utazayubahiriza azafatirwa ibihano.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyamasheke: Umujyanama w’ubuzima yarashwe agiye gucukura amabuye y’agaciro muri Pariki ya Nyungwe.

1 Min Read
Mu Rwanda

Nyabugogo : Inyubako izwi nko kwa Yakobo yibasiwe n’i Kongo y’umuriro

1 Min Read
Mu Rwanda

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

3 Min Read
Mu Rwanda

RIB yaburiye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?