Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ari mu kiganiro n’abahagarariye amadini n’amatorero.
Iki kiganiro cyabereye muri Kivu y’Amajyaruguru igenzurwa n’ihuriro AFC/M23, akaba agiranye nabo ikiganiro nyuma yo kugera i Goma mu minsi ya vuba.
Byemejwe n’Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ibi biganiro byabereye mu gace ka Kinyogote.
Ihuriro AFC/M23 tariki ya 26 Gicurasi 2025 ryatangaje ko Kabila yageze mu Mujyi wa Goma. Hari hashize iminsi itatu ateguje Abanye-Congo ko azagira uru ruzinduko.
Kuva yagera i Goma yagize gahunda zitandukanye zirimo ibiganiro n’abayobozi ba AFC/M23 ndetse n’abandi bashaka gutanga umusanzu mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Biteganyijwe ko gahunda ateganya muri uru ruzinduko nizirangira, azatangaza icyo ateganya gukurikizaho.