Hashize igihe havugwa umwuka mubi hagati y’ingabo za leta ya Congo Kinshasa n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo isanzwe ifasha leta urugamba rwo kurwanya umutwe wa M23.
Bamwe mu bazalendo bashinja leta kutagezwaho ubufasha bwose basezeranyijwe kugira ngo bitware neza ku rugamba, kandi bakavuga ko hari imitwe ihabwa ibiribwa kabiri mu kwezi n’amafaranga, mu gihe indi yicira isazi mu jisho.
Abaryanyi ba Wazarendo bavuga ko ikibazo kibabereye ingutu kurusha ibindi ari uko ingabo za leta FARDC iyo urugamba bahanganyemo na M23 rukomeye basigara barwana urugamba bonyine aba leta bahunze.
Ibi ngo bigatuma abarwanyi ba Wazalendo bafatirwa ku rugamba bamwe muri bo bakahaburira ubuzima.
Abarwanyi ba Wazalendo bemeye kwifatanya n’ingabo za leta ya DRC nyuma y’ibiganiro byabahuje na leta byateguwe n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Gicurasi 2022.
Ni ibiganiro byari bigamije ubufatanye burimo ubushingiye ku ntambara yo kurwanya umutwe wa M23.
Isezerano risumba andi abarwanyi bo muri Wazalendo bahawe ni uko mu gihe Leta ya RDC yatsinda M23, abazaba bagifite imbaraga z’umubiri bazinjizwa mu nzego z’umutekano z’iki gihugu, cyane cyane mu gisirikare.
Iby’iri sezerano ntabwo bakibyizera cyane bitewe n’uko Leta ya DRC ikomeje ibiganiro ku rwego rw’akarere bigamije guhagarika iyi ntambara.
Babona ko kurangira kwayo nta ruhare bazaba babigizemo ku buryo babihemberwa.
Kutizera iri sezerano biranajyana n’uko Leta ya RDC igaragaza ko ishaka gushyira imbaraga mu gusubiza mu buzima bwa gisivili abahoze ari abarwanyi, binyuze muri gahunda izwi nka DDRC-S.
Gusa hari impungenge ko mu gihe Leta ya DRC itakwinjiza abarwanyi ba Wazalendo mu nzego z’igihugu zishinzwe umutekano nk’uko babisezeranyijwe, bakongera gukora kinyeshyamba nk’uko byahoze, umutekano wa Kivu y’Amajyaruguru ukazamba kurushaho.
Kuva mu Kuboza 2023 kugeza muri Mata 2024, Leta ya RDC yahaye Wazalendo amasasu arenga miliyoni ebyiri arimo roketi 868 na gerenade 284, imbunda zirenga 300 za AK-47 na 15 za RPG.