BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jun 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > DRC: Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya M23 na Leta ya Congo muri Walikale

DRC: Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya M23 na Leta ya Congo muri Walikale

sam
Last updated: October 28, 2024 8:04 am
sam
Share
SHARE

Imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa n’abo bafatanyije kurwanya uyu mutwe  yongeye kubura ku wa Gatandatu  no ku Cyumweru  mu gice cy’amajyaruguru ya teritwari ya Walikale. iyi niyo teritwari nini kurusha izindi eshanu zigize Intara ya Kivu ya Ruguru.

Amakuru aturuka muri sosiyete sivile zo muri aka gace avuga ko  imirwano yo ku Cyumweru muri Groupements’ za Kisimba na Ikobo yatumye abantu benshi bahunga berekeza mu mujyi wa Pinga, aho M23 isa n’aho irimo kwerekeza.

Pinga ni umujyi wo muri teritwari ya Walikale uri muri kilometero zisagan 150 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba uvuye i Goma.

Iyi mirwano irimo kuvugwa mu gihe muri iki Cyumweru intumwa z’impande za DR Congo n’iz’u Rwanda,  zigizwe ahanini n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare biteganyijwe ko bazahura bakiga ku mushinga w’ibyakorwa n’uko bashyira mu ngiro ingingo ebyiri z’ingenzi zageza ku mahoro arambye.

Kuri ubu M23 niyo igenzura uduce twa Walikale turimo Katobo, Luola, Mbukuru na Mukohwa ndetse ubu ikaba  igeze mu birometero bisaga 20 uvuye mu mujyi wa Pinga  imwe muri centre ingenzi muri Walikale ifite ikibuga cy’indege gito cyo mu bwoko bwa ‘Aerodrome’.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Billy Joel yahishuye ko yagerageje kwiyahura inshuro ebyiri

Umuririmbyi w’Umunyamerika Billy Joel, wamamaye mu bihangano bikomeye byagiye bivugwa cyane ku…

U Burusiya bwagabye igitero cya drones i Kyiv gihitana bane

U Burusiya bwagabye igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) hirya no hino muri…

Inzira zabyaye amahari hagati ya perezida Trump n’umuherwe Elon Musk

Hari intambara ikomeye hagati y'umuntu wa mbere utunze kurusha abandi kw'isi n'umunyaporitike…

Umuriro watse hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza

Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu uruhare mu bitero bya…

Martin Fayulu yahuye na perezida Tshisekedi amusaba ibiganiro n’Abakongomani

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena , Martin Fayulu utavuga rumwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

AFC/M23 yakazije ibirindiro byayo igamije gufata akandi gace gashya

2 Min Read
Umutekano

Amnesty International yashinjije AFC / M23 ibyaha by’intambara bikorerwa  abasivili mu burasirazuba bwa DRC

2 Min Read
Umutekano

Afurika y’Epfo yahakanye amakuru y’uko u Rwanda ruzambura abasirikare bayo intwaro bwite

1 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yatabarije Abanyamurenge bakomeje gukorerwa jenoside

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?