Imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa n’abo bafatanyije kurwanya uyu mutwe yongeye kubura ku wa Gatandatu no ku Cyumweru mu gice cy’amajyaruguru ya teritwari ya Walikale. iyi niyo teritwari nini kurusha izindi eshanu zigize Intara ya Kivu ya Ruguru.
Amakuru aturuka muri sosiyete sivile zo muri aka gace avuga ko imirwano yo ku Cyumweru muri Groupements’ za Kisimba na Ikobo yatumye abantu benshi bahunga berekeza mu mujyi wa Pinga, aho M23 isa n’aho irimo kwerekeza.
Pinga ni umujyi wo muri teritwari ya Walikale uri muri kilometero zisagan 150 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba uvuye i Goma.
Iyi mirwano irimo kuvugwa mu gihe muri iki Cyumweru intumwa z’impande za DR Congo n’iz’u Rwanda, zigizwe ahanini n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare biteganyijwe ko bazahura bakiga ku mushinga w’ibyakorwa n’uko bashyira mu ngiro ingingo ebyiri z’ingenzi zageza ku mahoro arambye.
Kuri ubu M23 niyo igenzura uduce twa Walikale turimo Katobo, Luola, Mbukuru na Mukohwa ndetse ubu ikaba igeze mu birometero bisaga 20 uvuye mu mujyi wa Pinga imwe muri centre ingenzi muri Walikale ifite ikibuga cy’indege gito cyo mu bwoko bwa ‘Aerodrome’.