BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Sep 3, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > DRC: Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na FARDC ishobora kubura vuba 

DRC: Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na FARDC ishobora kubura vuba 

sam
Last updated: July 7, 2025 7:19 am
sam
Share
SHARE

Ihuriro AFC/M23 ryateguje ko leta ya Kinshasa n’abo bafatanyije bakomeje kurunga intwaro zikomeye n’abasirikar hafi y’ibirindiro byayo no mu bice bituwe n’abaturage.

AFC /M23 yatanze impuruza ku miryango mpuzamahanga igaragaza ko ishobora kongera guhangana n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitewe n’ibikorwa byazo by’ubushotoranyi.

Umuvugizi w’iri huriro, Lawrence Kanyuka, ku wa 6 Nyakanga 2025 yatangaje ko ingabo za RDC zikomeje kohereza ingabo n’ibikoresho impande zose.

Kanyuka yavuze ko ingabo za RDC n’iz’u Burundi zikomeje kurasa mu bice bituwe cyane, yibutsa ko ibyo bigize ibyaha byibasira inyokomuntu.

Ingabo za RDC zikomeje ibi bikorwa mu gihe Leta y’iki gihugu na AFC/M23 biri mu myiteguro yo gusubukura ibiganiro by’amahoro bibera muri Qatar byatangiye muri Werurwe.

Umuvugizi wa AFC/M23 yagaragaje ko ibi bikorwa ari igitutsi cyeruye kuri ibi biganiro, nyamara byakabaye bihabwa agaciro kuko ari byo bikemura impamvu muzi z’amakimbirane yo muri RDC.

Yasobanuye kandi ko Leta ya RDC yanze kubahiriza ibyo yemeye bigamije kurema icyizere hagati y’impande zombi, mu gihe AFC/M23 yo yubahirije ibyo yasabwaga.

Kanyuka yavuze ko AFC/M23 ishaka gukemura ikibazo ifitanye na Leta ya RDC binyuze mu biganiro bya politiki ariko ko iri huriro rifite uburenganzira bwo kurinda abasivili n’ibirindiro byabo mu gihe cy’ubushotoranyi nk’iki.

Yagize ati “Mu gihe cy’ubushotoranyi bwa gisirikare nk’ubu bugize icyaha, buhungabanya bitaziguye inzirakarengane z’abaturage, dufite uburenganzira bwo kubarinda no kurinda ibirindiro byacu.”

Imirwano ya AFC/M23 n’ingabo za RDC yaracogoye kuva ibiganiro by’amahoro byatangira muri Qatar. Muri Mata, iri huriro ryakuye abarwanyi baryo mu mujyi wa Walikale no mu nkengero zawo, mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwo gukemura amakimbirane.

AFC/M23 yasabye Leta ya RDC gufungura abantu 700 barimo abanyamuryango bayo ndetse n’abakekwaho gukorana na yo, mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwo gukemura aya makimbirane, ariko yo ntiyabyubahirije.

Imirwano ikunze kuba nyuma y’aho ibiganiro bya Qatar bitangiye ni iya AFC/M23 n’ihuriro Wazalendo rishyigikiwe na Leta ya RDC, ritumva ko Leta ikwiye kuganira n’abo ryita “abanzi”.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye uburyo agahenge katubahirizwa hagati y’impande zihanganiye…

RRA yatanze miliyoni 464 Frw TVA ku baguzi basabye fagitire za EBM

Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA), kuri uyu wa Gatanu tariki 15 kanama, cyatanze…

Pakistan: Imyuzure imaze guhitana abarenga 300

Inzego z’ubuyobozi zo muri Pakistan zavuze ko imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu…

Hamenyekanye imibare y’abapfiriye mu mirwano y’Ingabo za RDC na Wazalendo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko imirwano y’abasirikare bacyo,…

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

Abashyigikiye Ukraine babarirwa mu bihumbi bateguye imyigaragambyo yamagana umuhuro wa perezida wa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Imbonerakure zitashye zariye karungu zivuga ko leta yazigambaniye

1 Min Read
Umutekano

Polisi yashyize umucyo ku buryo bukoreshwa hapimwa abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

2 Min Read
Umutekano

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

2 Min Read
Umutekano

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?