BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > DRC: Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na FARDC ishobora kubura vuba 

DRC: Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na FARDC ishobora kubura vuba 

sam
Last updated: July 7, 2025 7:19 am
sam
Share
SHARE

Ihuriro AFC/M23 ryateguje ko leta ya Kinshasa n’abo bafatanyije bakomeje kurunga intwaro zikomeye n’abasirikar hafi y’ibirindiro byayo no mu bice bituwe n’abaturage.

AFC /M23 yatanze impuruza ku miryango mpuzamahanga igaragaza ko ishobora kongera guhangana n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitewe n’ibikorwa byazo by’ubushotoranyi.

Umuvugizi w’iri huriro, Lawrence Kanyuka, ku wa 6 Nyakanga 2025 yatangaje ko ingabo za RDC zikomeje kohereza ingabo n’ibikoresho impande zose.

Kanyuka yavuze ko ingabo za RDC n’iz’u Burundi zikomeje kurasa mu bice bituwe cyane, yibutsa ko ibyo bigize ibyaha byibasira inyokomuntu.

Ingabo za RDC zikomeje ibi bikorwa mu gihe Leta y’iki gihugu na AFC/M23 biri mu myiteguro yo gusubukura ibiganiro by’amahoro bibera muri Qatar byatangiye muri Werurwe.

Umuvugizi wa AFC/M23 yagaragaje ko ibi bikorwa ari igitutsi cyeruye kuri ibi biganiro, nyamara byakabaye bihabwa agaciro kuko ari byo bikemura impamvu muzi z’amakimbirane yo muri RDC.

Yasobanuye kandi ko Leta ya RDC yanze kubahiriza ibyo yemeye bigamije kurema icyizere hagati y’impande zombi, mu gihe AFC/M23 yo yubahirije ibyo yasabwaga.

Kanyuka yavuze ko AFC/M23 ishaka gukemura ikibazo ifitanye na Leta ya RDC binyuze mu biganiro bya politiki ariko ko iri huriro rifite uburenganzira bwo kurinda abasivili n’ibirindiro byabo mu gihe cy’ubushotoranyi nk’iki.

Yagize ati “Mu gihe cy’ubushotoranyi bwa gisirikare nk’ubu bugize icyaha, buhungabanya bitaziguye inzirakarengane z’abaturage, dufite uburenganzira bwo kubarinda no kurinda ibirindiro byacu.”

Imirwano ya AFC/M23 n’ingabo za RDC yaracogoye kuva ibiganiro by’amahoro byatangira muri Qatar. Muri Mata, iri huriro ryakuye abarwanyi baryo mu mujyi wa Walikale no mu nkengero zawo, mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwo gukemura amakimbirane.

AFC/M23 yasabye Leta ya RDC gufungura abantu 700 barimo abanyamuryango bayo ndetse n’abakekwaho gukorana na yo, mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwo gukemura aya makimbirane, ariko yo ntiyabyubahirije.

Imirwano ikunze kuba nyuma y’aho ibiganiro bya Qatar bitangiye ni iya AFC/M23 n’ihuriro Wazalendo rishyigikiwe na Leta ya RDC, ritumva ko Leta ikwiye kuganira n’abo ryita “abanzi”.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

AFC/M23 yashinjije ihuriro ry’ingabo za Kinshasa ubwicanyi ku baturage bane muri Kivu y’Amajyepfo

1 Min Read
Umutekano

Kigali: Abarenga 20 bafungiwe ubujura no kubangamira umutekano

1 Min Read
Umutekano

AFC/M23 igiye gutanga ishusho y’ibiganiro imazemo iminsi n’ubutegetsi bwa Kinsasha i Doha

2 Min Read
Umutekano

FARDC yagize icyu ivuga ku ndege yarasiye mu Minembwe

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?