BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

sam
Last updated: July 16, 2025 10:06 am
sam
Share
SHARE

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri kwamagana igikorwa cyakozwe n’abasirikare barenga ijana bo mu mutwe urinda Umukuru w’Igihugu bitwikiriye ijoro bakigabiza ifamu ya Joseph Kabila iherereye ahitwa Kashamata i Lubumbashi ikaba umutungo munini we.

Amakuru avuga ko abo basirikare bazwi nk’Abajepe bagiye kuri uyu mutungo wa Kabila mu ijoro ryo ku ya 14 Nyakanga, bari mu modoka za gisirikare, ubundi bakirukana abari bashinzwe kuharindira umutekano n’abakozi baho.

Ni igikorwa cyamaganywe n’imiryango itari iya Leta iharanira Uburenganzira bwa muntu, aho uwitwa Justicia ASBL watangaje ko ibi byakozwe bihabanye n’amategeko.

Timothée Mbuya, Perezida w’uyu Muryango, yagize ati “Kugeza ubu nta rubanza rwigeze rucirwa Uwabaye Perezida Joseph Kabila. Ku bw’iyo mpamvu turibaza ubuyobozi bwaba bwatanze itegeko ryo kuvogera uyu mutungo bwite, ndetse n’impamvu yihishe inyuma y’iki gikorwa.”

Uyu muryango Justicia ASBL kandi uranenga uburyo inzego za Leta zaruciye zikarumira kuri iki gikorwa, unasaba ko hatangwa umucyo kuri cyo.

Mbuya yakomeje agira ati “Ibyabereye Kashamata birakomeye. Ni igikorwa cyakozwe mu buryo bwa gisirikare, cyacuriwe umugambi kandi gikorwa nta tegeko gishingiyeho. Biriya rero bishobora guteza akaga mu Gihugu kivuga ko kigendera ku mategeko.”

Kugeza ubu nta rwego yaba urwa gisirikare cyangwa urwa gisivile muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruragira icyo ruvuga kuri iki gikorwa.

Joseph Kabila wayoboye iki Gihugu mu gihe cy’imyaka 18, ashinjwa gufasha Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi buriho buyobowe na Felix Tshisekedi wamusimbuye, ndetse akaba amaze iminsi ari mu bice bigenzurwa n’iri huriro, aho yatangaje ko yagiye gutanga umusanzu we mu gusubiza ku murongo iki Gihugu kiri mu kangaratete

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abarwanyi ba M23 bageze mu bilometero 30 basatira umujyi wa Uvira 

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza, wigaruriye…

Twirwaneho yasobanuye icyayiteye guhanura kajugujugu y’abacanshuro

Umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho watangaje ko uherutse guhanura kajugujugu yari itwawe…

Musanze: Polisi yamennye litiro zisaga 1700 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Mu bikorwa byo kurwanya ikora, ikwirikwiza n'ikoreshwa by'ibinyobwa bitemewe, Polisi ikorera mu…

Hongeye kwaduka imirwano hagati ya Thailand na Cambodia

Ingabo za Thailand zatangaje ko zatangiye kugaba ibitero byo mu kirere ku…

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uganda igiye gukomorera Facebook nyuma y’imyaka 5 ifunzwe 

2 Min Read
Mu mahanga

Gisagara: Abantu batatu bafunzwe bakekwaho kwica umugabo bamukase ijosi

1 Min Read
Mu mahanga

Muyaya yise intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC akantu gato ku gihugu

1 Min Read
Mu mahanga

Ethiopia: Ikirunga cyarutse nyuma y’imyaka ibihumbi 12 gisinziriye 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?