Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko Félix Tshisekedi afite ubushake buke bwo kujya mu biganiro byatangijwe na Kiliziya Gatolika na Angilikani.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, abahagarariye Kiliziya Gatolika na Angilikani bazengurutse ibice byo muri RDC n’amahanga, batega amatwi abafite ibitekerezo by’uburyo amahoro n’umutekano byagaruka muri iki gihugu.
Basabye Leta gushyigikira iyi gahunda yiswe “Igihango cy’abaturage kiganisha RDC ku mahoro”, ikitabira ibiganiro biyihuza n’Abanye-Congo muri rusange kugira ngo bakemurire hamwe ibibazo bibabangamiye.
Tariki ya 5 Kamena Fayulu yahuye na Tshisekedi, amugaragariza ko ashyigikiye gahunda ya Kiliziya Gatolika na Angilikani, amusaba ko na we yayishyigikira, akanayitabira kugira ngo RDC isubire ku murongo mwiza.
Nyuma y’ukwezi n’igice agiranye na Tshisekedi ikiganiro, ku wa 20 Nyakanga Fayulu yasobanuye ko icyo gihe uyu Mukuru w’Igihugu yamubwiye ko ashaka ibiganiro ariko ko abashumba bo muri Kiliziya Gatolika ari bo bateza ibibazo.
Ntabwo Fayulu yasobanuye ibibazo aba bashumba bashinjwa guteza, gusa ikizwi ni uko mu mwaka ushize Tshisekedi yigeze gukangisha Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, gukurikiranwa n’ubutabera, amuziza kugaragaza ko kuvuka kw’ihuriro AFC/M23 ari ingaruka z’ibibazo biri muri RDC.
Tshisekedi kandi yarakajwe n’uko abahagarariye Kiliziya Gatolika na Angilikani basuye umujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, bakaganira n’abayobozi b’iri huriro. Icyo gihe basobanuye ko ushaka gukemura ikibazo, adasiga abarebwa na cyo.
Fayulu yatangaje ko nyuma yo gutega amatwi Tshisekedi, yamusubije ko impamvu yatanze zidahagije ku buryo atashyigikira cyangwa ngo yitabire gahunda ya Kiliziya Gatolika na Angilikani.
Yagize ati “Félix Tshisekedi yambwiye ko ashaka ibiganiro ariko ko afite ikibazo, ko ari abashumba b’Abanya-Gatolika bateza ibibazo. Namubwiye ko impamvu yambwiye zidahagije ku buryo yakwanga gahunda y’abashumba.”
Uyu munyapolitiki yibukije ko Tshisekedi yashyizeho itsinda rikorana n’abahagarariye Kiliziya Gatolika na Angilikani kugira ngo baganire ku buryo iyi gahunda yanozwa, ariko ko kuba itarasubukurwa ari ikibazo.
Fayulu yagaragaje ko kuba iyi gahunda itarasubukurwa biri guterwa n’uko Tshisekedi yabanje gutegereza ibizava mu masezerano u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena, n’ayo RDC izagirana n’ihuriro AFC/M23 mu gihe kiri imbere.
Ati “Ntekereza ko ashaka ibiganiro, ariko mvugishije ukuri, numva ko Félix Tshisekedi ategereje amasezerano ya Washington na Doha kugira ngo akomeze.”
Uyu munyapolitiki wemeye guhuza imbaraga na Tshisekedi yagaragaje ko we atabona amasezerano uyu Mukuru w’Igihugu ategereje nk’azazana igisubizo kirambye ku bibazo bya RDC, ahubwo ko hakenewe ibiganiro bihuza Abanye-Congo bose.