Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, umutwe wa M23 watangaje ko ihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa zagabye ibitero bikomeye ku birindiro by’ingabo zawo mu bice bya Sake no mu nkengero zaho.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa M23 kuri X, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kuva mu gitondo ihuriro ry’ingabo za Leta zarashe ku birindiro by’ingabo za M23 zikoresheje imbunda ziremereye mu duce dutuwe n’abasivile.
Yagize ati: “Kuva saa 08:00 zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo, ingabo zihuje za Guverinoma ya Kinshasa zagabye ibitero by’imbunda ziremereye mu duce dutuwe cyane i Sake no mu nkengero zaho.”
Yakomeje avuga ko ibi bikorwa by’izi ngabo byerekana kurenga ku mabwiriza yo kwica agahenge kwa Leta ya Kinshasa ndetse ko ibikora kenshi.
Imirwano yo kuri uyu wa Gatanu muri Sake irakurikira iyabaye ku wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2024.
Ni imirwano yiciwemo abasirikare benshi barimo aba FARDC, ab’u Burundi ndetse n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo.