AFC/M23 yatangaje ko yikuye mu biganiro byari bitegerejwe i Luanda muri Angola, byagombaga ku bahuza na Leta ya DR Congo kuri uyu wa 18 Werurwe, 2025.
Ni icyemezo AFC/M23 yavuze ko cyatewe n’ibihano byafatiwe abayobozi bayo ndetse igaragaza ko hari imiryango mpuzamahanga iri kubangamira inzira igamije kugarura amahoro binyuze mu biganiro.
AFC/M23 yavuze ko ibabajwe no kuba imwe mu miryango mpuzamahanga yiyemeje kubangamira imigendekere myiza y’ibyo biganiro bigamije gushakira amahoro RDC, kuko iyo myitwarire iha imbaraga ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje gukoresha indege z’intambara mu kugaba ibitero kuri M23 no mu duce dutuwe cyane, bigahitana abaturage.
Abayobozi bo ku ruhande rwa M23 bafatiwe ibihano na EU barimo Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida w’uriya mutwe, Col. John Imani Nzenze ukuriye ubutasi muri uyu mutwe, Jean Bosco Nzabonimpa Mupenzi ushinzwe imari n’umusaruro na Col. Bahati Erasto usanzwe ari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.
Impande zombi zagombaga guhurira i Luanda mu murwa mukuru wa Angola ejo ku wa Kabiri, mu biganiro bigamije gukemura ibibazo byatumye zisanga mu ntambara zirimo kuva mu Ugushyingo 2021.
M23 yabwiye amahanga ko Leta ya RDC ikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye bituwe n’abaturage benshi no ku birindiro by’uyu mutwe ikoresheje indege z’intambara na drones zo mu bwoko bwa CH-4; ibiri mu byatumye ireka kwitabira ibiganiro.
Iti: “Mu bihe nk’ibi ibiganiro ntibyashoboka, ku bw’ibyo umuryango wacu ntugishoboye gukomeza kwitabira ibiganiro.”
