Uyu ni umunsi wa gatatu w’imyigaragambyo y’Abazalendo bo muri Uvira bamagana Gen Olivier Gasita Nzanirakuerira woherejwe na leta ya Kinshasa kuyobora ingabo za FARDC muri ibi bice bya Kivu y’Amajyepfo.
Kuri ubu izi Wazalendo nizo ziri kugenzura Uvira ndetse bamaze no gushiraho bariyeri ahitwa Kilomoni hagati ya Bujumbura na Uvira .
Abarwanyi ba Wazalendo bavuga ko bagomba gufunga imihanda, bahagarike ibikorwa byose byo muri Uvira kugeza Gen Gasita asubiye iyo yavuye.
Bamaramaje bashaka ko General Gasita ava muri Uvira agasubira i Kinshasa ngo bashoboye kwirindira umujyi.
Aba bazalendo bavuga ko badashaka ko abategetsi b’i Burundi bakandagira muri Uvira! Wazalendo bari kuvuga ko Abarundi baza bakiba imbunda n’amasasu hamwe ba Petrol bakabijyana mu gihugu cyabo.
Uyu Gen Gasita ni uwo mu bwoko bw’Abanyamulenge ufite inshingano mu gisirikare cya Leta ( FARDC), Abazalendo bamushinja kuba ariwe ntandaro yo gufatwa k’umujyi wa Bukavu kubera ko atarashoboye kuwurinda bityo ko badashaka ko na Uvira ifatwa kubera we .
Abo mu bwoko bw’Abanyamulenge bavuga ko nawe ari mu bagambanyi bashaka kumaraho no gutsemba ab’iwabo akoresheje ibitero bya Drones , afatanyije n’ingabo z’u Birundi , FDLR, Wazalendo n’imbonerakure.
Kugeza ubu Kinshasa yoherejeyo itsinda ry’abajenerali bo guhosha ibi bibazo ndetse n’ugomba gusimbura Gen Gasita ariko Abazalendo bavuze ko badashaka kubona FARDC muri Uvira bityo badashobora gutuma iri tsinda ryinjira muri uyu mujyi.
Tariki ya 25 Kanama, ihuriro ry’Abazalendo ryahagaritse umuhango wo gushyingura undi Munyamulenge wari ofisiye mu ngabo za RDC, Col Gisore Patrick, wayoboraga batayo y’ingabo muri teritwari ya Punia, intara ya Maniema, bitwaje ko bari gushakisha Abanyarwanda bacengeye igihugu cyabo.