Ihuriro ry’Amadini muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo rivuga ko mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri iki Gihugu hadakwiye kwirengagizwa uruhande rw’abaturage kuko ari bo bigiraho ingaruka
Bikubiye mu itangazo rihuriweho n’Inama y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatulika muri DRC (CENCO) n’Inama Nkuru y’Abo mu Itorero ry’Abaporotesitanti (ECC)-(CENCO-ECC).
Aba banyamadini bavuga ko uruhare rwabo mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari ingenzi, kuko bari mu bafite ijambo ku baturage bagirwaho ingaruka n’ibi bibazo.
Bavuga ko kuba hajyaho ingamba zo gushaka umuti w’ibibazo biri muri iki Gihugu, hirengagijwe uruhare rw’abaturage, bitaba biboneye kuko na bo bagomba kugira ijambo.
Itangazo rya CENCO-ECC, rigira riti “Mu gihe abagira uruhare rutaziguye mu makimbirane (Rwanda, DRCongo, AFC/M23 n’imitwe yitwaje intwaro) bari kuganira, ni gombwa guha ijambo 95% by’abaturage, ari na bo bagirwaho ingaruka ndetse banungukira mu mahoro ari gushakwa. Kwirengagiza ayo majwi byaba ari amahano mu gushaka umuti w’ibibazo.”
Iri tangazo ry’abanyamadini, rikomeza rivuga ko “Ku bw’iyo mpamvu turasaba ko habaho ibiganiro bitagira uwo bisiga inyuma byo ku rwego rw’Igihugu, babifashijwemo na CENCO-ECC ikwiye no kwizerwa ku kuba ifite ubunararibonye ku kumenya ibitekerezo biri mu baturage.”
Bakomeza bashimangira ko uruhare rwabo mu nzira zo gushaka umuti w’ibibazo buri muriki Gihugu, ari ngombwa, kandi bakaba ijwi ry’abaturage, na bo bagomba kugiramo ijambo.
Bati “Nk’uko bikunze kuvugwa ‘aho inzovu zirwaniye, ibyatsi ni byo bihababarira’. Turasaba ko mu nzira zo gushaka amahoro, hatagomba kwirengagizwa Abanyekongo, byumwihariko abo muri Sosiyete Sivile, ndetse n’imitwe ya Politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi idakoresha intwaro.”
Amadini n’amatorero atangaje ibi nyuma yuko Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot na we abaye nk’ukomoza kuri iyi ngingo, aho yagiriye inama ubutegetsi bwa Congo ko hagomba no kuba ibiganiro byo ku rwego rw’Igihugu kandi amadini n’amatorero na yo agahabwa umwanya.