BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, May 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > DRC: Abanyamadini bagaragaje ibiri kwirengagizwa mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo

DRC: Abanyamadini bagaragaje ibiri kwirengagizwa mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo

sam
Last updated: May 5, 2025 11:10 am
sam
Share
SHARE

Ihuriro ry’Amadini muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo rivuga ko mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri iki Gihugu hadakwiye kwirengagizwa uruhande rw’abaturage kuko ari bo bigiraho ingaruka

Bikubiye mu itangazo rihuriweho n’Inama y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatulika muri DRC (CENCO) n’Inama Nkuru y’Abo mu Itorero ry’Abaporotesitanti (ECC)-(CENCO-ECC).

Aba banyamadini bavuga ko uruhare rwabo mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari ingenzi, kuko bari mu bafite ijambo ku baturage bagirwaho ingaruka n’ibi bibazo.

Bavuga ko kuba hajyaho ingamba zo gushaka umuti w’ibibazo biri muri iki Gihugu, hirengagijwe uruhare rw’abaturage, bitaba biboneye kuko na bo bagomba kugira ijambo.

Itangazo rya CENCO-ECC, rigira riti “Mu gihe abagira uruhare rutaziguye mu makimbirane (Rwanda, DRCongo, AFC/M23 n’imitwe yitwaje intwaro) bari kuganira, ni gombwa guha ijambo 95% by’abaturage, ari na bo bagirwaho ingaruka ndetse banungukira mu mahoro ari gushakwa. Kwirengagiza ayo majwi byaba ari amahano mu gushaka umuti w’ibibazo.”

Iri tangazo ry’abanyamadini, rikomeza rivuga ko “Ku bw’iyo mpamvu turasaba ko habaho ibiganiro bitagira uwo bisiga inyuma byo ku rwego rw’Igihugu, babifashijwemo na CENCO-ECC ikwiye no kwizerwa ku kuba ifite ubunararibonye ku kumenya ibitekerezo biri mu baturage.”

Bakomeza bashimangira ko uruhare rwabo mu nzira zo gushaka umuti w’ibibazo buri muriki Gihugu, ari ngombwa, kandi bakaba ijwi ry’abaturage, na bo bagomba kugiramo ijambo.

Bati “Nk’uko bikunze kuvugwa ‘aho inzovu zirwaniye, ibyatsi ni byo bihababarira’. Turasaba ko mu nzira zo gushaka amahoro, hatagomba kwirengagizwa Abanyekongo, byumwihariko abo muri Sosiyete Sivile, ndetse n’imitwe ya Politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi idakoresha intwaro.”

Amadini n’amatorero atangaje ibi nyuma yuko Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot na we abaye nk’ukomoza kuri iyi ngingo, aho yagiriye inama ubutegetsi bwa Congo ko hagomba no kuba ibiganiro byo ku rwego rw’Igihugu kandi amadini n’amatorero na yo agahabwa umwanya.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Museveni yasobanuye ubufasha Mobutu yahaye Habyarimana bwabyaye ingaruka z’umutekano muke w’akarere uyu munsi

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagaragaje ko iyo Mobutu Sese Seko wayoboye…

Amerika yirukanye Abahinde barenga 1 000

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika…

Minisitiri w’ubutabera wa DRC Mutamba yambuwe ubudahangarwa kubera ruswa

Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yambuye ubudahangarwa Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba Tungunga,…

Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika 2024 bunamiwe

Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika bari mu bo…

DRC: Kabila yagiranye ibiganiro n’abanyamadini

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Amnesty International yashinjije AFC / M23 ibyaha by’intambara bikorerwa  abasivili mu burasirazuba bwa DRC

2 Min Read
Umutekano

Afurika y’Epfo yahakanye amakuru y’uko u Rwanda ruzambura abasirikare bayo intwaro bwite

1 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yatabarije Abanyamurenge bakomeje gukorerwa jenoside

2 Min Read
Umutekano

DRC:  Umushahara w’abasirikare ba FARDC bari ku rugamba muri Kivu y’Amajyepfo waranyerejwe

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?