BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > DRC: Abakomando 200 ba Kenya bahawe misiyo yo kwirukana M23 mu bice yafashe

DRC: Abakomando 200 ba Kenya bahawe misiyo yo kwirukana M23 mu bice yafashe

admin
Last updated: September 26, 2022 5:52 pm
admin
Share
SHARE

Ingabo za Kenya zisaga 200  kuri uyi wa mbere zamaze kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo kugarura amahoro muri iki gihugu birimo no kwirukana M23 mu bice yigaruriye.

Ingabo za Kenya ziri muri Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Congo

Iri tsinda ryAbakomando kabuhariwe byitezwe ko rizamara amezi atanu muri ibi bikorwa aho rizafatanya n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye,MONUSCO

Nyuma y’icyo gihe, zizakomeza gukorana n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye mu guhashya inyeshyamba ziri mu Burasirazuba bwa Congo.

Kuwa 20 Kamena abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu nama yabereye i Nairobi. yiga ku mutekano muri Congo, bemeje ko muri Congo hajyayo umutwe udasanzwe uhuriweho wo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro iri muri Congo irimo na M23.

M23 yo ikomeje gutsimbarara ndetse magingo aya imaze kwigarurira ibice bimwe byo mu Burasirazuba bwa Congo birimo Bunagana,Ituri,ndetse n’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bigenzurwa na M23.

Izi nyeshyamba zishyirwa mu majwi guhabwa imbaraga n’uRwanda, ibintu uRwanda ruhakana rwivuye inyuma.

Umuyobozi wungirije w’ingabo muri Kenya ,Lt Gen Francis Ogolla at Embakasi Garrison , yatangaje ko  izi ngabo zisaga 200 zigiye kuba intangarugero no kuzamura ibendera ry’igihugu, bakora kinyamwuga ndetse n’ubunyangamugayo.

Yatangaje ko yizeye ko zizakorana neza n’iza MONUSCO.

Yagize ati” Mu myaka yashize  Kenya yohereje ingabo ahantu hatandukanye mu kugarura amahoro kandi bitwaye neza, mu ishyaka ndetse n’ibunyamwuga. Ubwo mugiye, murinde isura ya Kenya atari uko muhagarariye igisirikare ahubwo mwibuke ko ari igihugu.”

Ukuriye iri tsinda ry’ingabo, Lt Gen Peter Njiru, yatangaje ko abashyigikiye ndetse abasaba kuzakorana neza n’izindi z’amahanga ziri muri ubu butumwa.

Izi ngabo zigiye gukorana n’iz’umiryango w’Abibumbye MONUSCO, mu kurinda abasivile, abayobozi bakuru b’imiryango y’Abibumbye ndetse no guhashya imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.

Kenya isanzwe ifite ingabo mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro ahantu gatandukanye.

Kuva mu 1979 izi ngabo zari muri Rhodesia(Zimbabwe ) y’ubu  mu bikorwa byo kugarura amahoro mu gihugu cyari cyaribasiwe na bagashaka buhake.

Kuri ubu iki gihugu gifite ingabo muri Somalie na Congo mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, aho kizitabitwa…

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?