Amabandi yitwaje intwaro yakozanyijeho na polisi ubwo yagabaga igitero kuri Banki i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki gitero cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira ahagana saa yine za mugitondo kuri Rawbank iherereye mu gace ka la Place Victoire, mu Murwa mukuru i Kinshasa.
Abatangabuhamya bo muri aka gace bavuga ko ibyabaye bimeze nka filime kuko aba bajura binjiye muri bank bagashimuta abahakora n’abakiriya bari bayirimo.
Inzego z’umumutekano zahise zihagoboka kuva ubwo batangira kurasana birangira zipfubije umugambi w’aya mabandi.
Bugugumesitiri wa Kalamu, Charly Luboya yatangaje ko abaturage bari bafashwe bugwate babashije gusohoka muri iyi banki ahagana saa tanu, aho kugeza ubwo aba itwaje intwaro bari bakiri muri banki.
Bamwe bo muri aya mabandi batawe muri yombi abandi bar
atoroka .
