Abadepite bo ku rwego rw’intara muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batangaje ko bamaze amezi umunani batabona imishahara yabo, ibintu bavuga ko byabashyize mu bibazo bikomeye by’imibereho.
Aba badepite bagaragaje ko bamwe muri bo bageze aho batangira gukangishwa kwirukanwa mu nzu babamo kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura ubukode, mu gihe abandi bo bahatirwa kwishora mu madeni kugira ngo babashe kubaho umunsi ku wundi.
Ibi bibazo bije byiyongera ku buzima busanzwe bugoye aba badepite bahuriyeho n’abandi baturage bo muri ako gace, aho benshi bahindutse impunzi zo mu gihugu imbere nyuma y’uko umujyi wabo wigaruriwe n’umutwe wa AFC/M23 bo bagahunga.
Mu rwego rwo kugerageza gukemura iki kibazo cy’amafaranga, Leta ya Congo iherutse gutangaza ko iri gushaka inguzanyo ya miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika, igamije kwishyura abakozi ba Leta barimo n’aba badepite. Icyakora, nubwo ayo makuru yatangajwe, benshi mu bakozi ba Leta baracyategereje igisubizo gifatika ku kibazo cyabo.
Abasesenguzi bagaragaza ko gutinda kwishyura abakozi ba Leta bishobora gukomeza kuzahaza imikorere y’inzego za Leta no kongera ibibazo by’imibereho mu bice byugarijwe n’umutekano muke, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC bumaze igihe mu bibazo by’intambara.
