Inteko ishinga amategeko ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yikomye bikomeye umusirikare watereye Isaluti minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza urwego ruvuguruye ruhuriweho n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’imyanzuro ya Luanda.
Ni ibiganiro byabaye ku wa kabiri tariki ya 5 Ugushyingo ubwo minisitiri Nduhungirehe yahuraga na mugenzi we wa Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, n’uwa Angola Tete Antonio, ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahaherera mu mujyi wa Goma.
Kuri uyu wa kane Perezida w’umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, imbere y’abagize inteko yagaragaje ko kwakira Minisitiri Nduhungirehe i Goma ntacyo bitwaye, ariko ngo yahawe icyubahiro cyinshi.
Yagize ati: “Icya nyuma kireba Minisitiri w’Intebe, ni uburakari bwacu kuri minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akigera i Goma. Si bibi kuko dushyigikiye amahoro, ariko kuba dushobora kumuha ibyubahiro byinshi, bigakorwa na Guverineri wa gisirikare n’ukuriye Polisi mu ntara mbona bikomeye cyane, ndetse ntituzi ibyo turimo gukora”.
Kamerhe yanasabye minisitiri w’intebe wungirije w’ubutabera, Samuel Mbemba, kugeza kuri Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa uburakari bw’abagize inteko Ishinga Amategeko ku byabaye .