Inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 9 Ugushyingo yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo izo mu biro bya Perezidansi, Ikigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda (RDB), Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda. n’abandi.
Ni imana yasize abarimo Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yahawe imirimo mishya, agirwa umwe mu bagize Inama y’Inararibonye, Urubuga ngishwanama rw’inararibonye rw’inararibonye z’u Rwanda.
Abandi bahawe inshingano nshya barimo Amb Dieudonné Sebashongore wahoze akora nk’intumwa y’u Rwanda mu Bubiligi, kuva mu 2020, na Amb. Zaina Nyiramatama wahoze ari intumwa yu Rwanda muri Maroc , Dieudonné Sebashongore wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi.
Ni mu gihe kandi Claudine Uwera wabaye umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi ry’ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yagizwe Umujyanama mukuru mu ngamba mu biro bya Minisitiri w’intebe. Mbere, Maëva Seka Haguma yagizwe umunyamabanga wungirije w’umunyamabanga wihariye mu biro bya Perezida, naho Michelle Umurungi wabaye Umuyobozi wungirije muri Norrsken yagizwe umuyobozi mukuru w’ishoramari muri RDB.
Ikigo gishinzwe itangazamakuru mu Rwanda (RBA) nacyo cyabonye abagize inama y’ubutegetsi bwayo barimo Israel Bimpe, Perezida, Viviane Mukakizima wabaye Visi Perezida, Solange Ayanone, Michel Butera Mgasa, Kivu Ruhorahoza, David Toovey na Anitha D. Umuhire