BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Dr Ngamije wakuwe ku mwanya wa Minisitiri yashimiye Perezida Kagame

Dr Ngamije wakuwe ku mwanya wa Minisitiri yashimiye Perezida Kagame

admin
Last updated: November 29, 2022 2:46 pm
admin
Share
SHARE

Dr Daniel Ngamije wasimbujwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima yashimiye ye Perezida Paul Kagame ku mahirwe akomeye yari yamuhaye yo kuyobora Minisiteri y’Ubuzima.

Dr Ngamije Daniel yashimye icyizere yari yagiriwe n’umukuru w’igihugu

Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yahinduye abayobozi ba Minisiteri y’Ubuzima, maze Dr Nsanzimana Sabin agirwa Minisitiri mushya, Dr Yvan Butera agirwa Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri asimbuye Lt. Col Dr. Tharcisse Mpunga wahawe kuyobora Ikigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku rwego rwa Kaminuza cya Kigali, CHUK.

Abinyujije kuri Twitter, Dr. Daniel Ngamije yashimiye umukuru w’igihugu ku cyizere yari yamugiriye cyo kuyobora Minisiteri y’Ubuzima kuva muri Gashyantare 2022.

Agira ati “Ni amahirwe adasanzwe kuba naragiriwe icyizere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nkayobora Minisiteri y’Ubuzima kuva muri Gashyantare 2020. Ndashimira buri wese wamfashije kuzuza inshingano, ndashimira umuryango wanjye. Niteguye gukomeza gutanga umusanzu mu kwesa imihigo y’inzego z’ubuzima.”

Dr. Daniel Ngamije ni inzobere mu gusuzuma indwara n’ubuzima rusange, yagizwe Minisitiri w’Ubuzuma kuwa 27 Gashyantare 2020, asimbuye Dr. Diane Gashumba, aho yari asanzwe ashinzwe gahunda y’igihugu yo kurwanya malariya n’indwara zititabwaho mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS mu Rwanda.

Dr. Ngamije yahawe izi nshingano mu gihe kitoroshye kuko isi yari ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, aho hirya no hino mu bihugu byari muri guma mu rugo, urujya n’uruza rwarahagaze ndetse inzobere zikomeje guhihibikana zishaka urukingo rw’iki cyorezo cyari gikomeje guhitana benshi.

Dore ko nyuma y’igihe gito agiye kuri uyu mwanya aribwo habonetse umurwayi wa mbere wa Covid-19 mu Rwanda, ubwo kuwa 13 Werurwe 2022, umuhinde wari waturutse Mumbai bamusanganye virusi ya Corona, ibi byatumye ingamba zikazwa kuko amashuri yahise afungwa ndetse hanajyaho guma mu rugo bidatinze.

Dr Ngamije yakomeje urwo rugamba rwo gukangurira abantu kwirinda icyo cyorezo cya Covid-19 bubahiriza ingamba zari zashyizweho nko kwambara agapfukamunwa, ndetse agiye kimaze kugabanya ubukana kuko abantu bagarutse mu buzima busanzwe.

Yarwanye urugamba rukomeye rwo gutanga inkingo za Covid-19 ku Banyarwanda, aho kuri ubu abarenga miliyoni 10 mu Rwanda bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo, miliyoni 9.5 zahawe doze ebyiri, eshanu bahawe doze ishimangira, naho 330,448 nibo bamaze guhabwa doze ya kabiri ishimangira.

Kuri ubu gukingira bigeze ku bana bari hagati y’imyaka 5 na 11, aho hamaze gukingirwa abantu 1,127,383 ndetse abandi 619,119 bahawe dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19.

Dr. Daniel Ngamije asize u Rwanda rumaze gusinya amasezerano anyuranye mu rwego rw’ubuzima, harimo ayo kubaka uruganda rukora imiti n’inkingo mu Rwanda ndetse yatangiye no gushyirwa mu bikorwa, amasezerano hagati y’u Rwanda na Kaminuza ya Fujita Health University yo mu Buyapani agamije guteze imbere urwego rw’imiti ya Nuclear mu Rwanda n’andi atandukanye.

Uyu mugabo waminuje mu by’ubuvuzi asize kandi ibitaro by’Umwami Faisal bigiye ku rwego rwo kwigisha ubuvuzi.

Umushinga wo kubaka uruganda rukora imiti n’inkingo mu Rwanda ni umwe mu mishinga asize igomba kwitabwaho na Minisititi w’Ubuzima mushya, Dr. Nsanzimana Sabin.

Mu bindi byo kwitabwaho n’umusimbuye ni ikibazo cy’ubuke bw’abaganga barimo n’inzobere, icyorezo cya Covid-19 kigihari, guha imbaraga amavuriro y’ibanze “Poste de Sante” no guhangana n’ikibazo cy’indwara z’ubuzima bwo mu mutwe zikomeje gufata indi ntera.

Kubaka uruganda rukora inkingo n’imiti mu Rwanda ni kimwe mu byagezweho mu gihe yari amaze muri Minisiteri y’Ubuzima

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwateguje ko buzasaba Uganda ibisobanuro…

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC cyijeje abatuye mu Mujyi wa…

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

Umuyobozi mukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Congo Kinshasa, Musenyeri Donatien Nshole avuga ko…

Perezida wa Botswana yahigiye guhura na Trump, akamwemeza

Perezida Gideon Duma Boko wa Botswana yahigiye guhura na Donald Trump uyobora…

Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya

Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?