BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Dr Kayumba yabwiwe ko urubanza rwe ruzabera i Mageragere, arabyanga

Dr Kayumba yabwiwe ko urubanza rwe ruzabera i Mageragere, arabyanga

admin
Last updated: September 16, 2022 1:53 pm
admin
Share
SHARE

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza rwa Dr Kayumba ukurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Dr Kayumba amaze umwaka afunzwe ategereje kuburana mu mizi

Iburanisha ry’uyu munsi ryabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Skype.

Umucamanza yavuze ko inteko iburanisha igizwe n’Abacamanza batatu hakenewe umwanya kugira ngo bamenye dosiye.

Kayumba yahise avuga ko na we atiteguye kuburana kuko afungiwe mu kato akaba atabasha kubonana n’umwunganizi we mu mategeko uko bikwiye nk’uko Umunyamakuru Assumpta Kaboyi w’Ijwi rya America wari mu Rukiko yabibwiye UMUSEKE.

Urukiko rwavuze ko urubanza rwimuriwe tariki ya 14 z’ukwezi kwa 10 muri uyu mwaka wa 2022, rukazabera i Mageragere aho Dr Kayumba afungiye.

Dr Kayumba n’umwunganira mu mategeko, ari we Me Seif Ntirenganya bamaganye iki cyemezo, basaba ko urubanza rwazabera mu ruhame.

Urukiko rwavuze ko kuba Dr Kayumba azaburanira i Mageragere ari “ukorohereza umuburanyi”, ariko Kayumba n’umwunganira bavuga ko ari “ukugira ngo ibye bitamenyekana”.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bwiteguye kuburanira aho ariho hose.

Dr Christopher Kayumba wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi muri Nzeri, 2021 hashize igihe gito atangaje ko ashinze ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yise Rwandese Platform for Democracy (RPD).

Mu mwezi kwa 11 k’umwaka wa 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Dr Kayumba Christopher, rutegeka ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Iki cyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ku wa 05 Ukwakira 2021 mbere y’uko kijuririrwa.

Dr Kayumba Christopher akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha ariko aragihakana akavuga ko ukimurega atigeze akiregera muri 2017 aho avuga ko aribwo cyakozwe.

Ibi byaha arabihakana akavuga ko afunzwe ku mpamvu za politiki.

Dr Kayumba washinze ishyaka RPD, afunzwe akekwaho “gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato”

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Birasekeje says:
    September 16, 2022 at 11:03 pm

    Nk’uko umunyamakuru Asumpta Kaboyi w’ijwi rya Amerika wari murukiko yabibwiye umuseke !!wagirango urwo rubanza rwabereye mukindi gihugu kuburyo mwe mutari kujyayo mukizera amakuru muhabwa n’undi ukorera ikinyamakuru cyo hanze y’u Rwanda,ese ubwo ababeshye,amakuru ya nyayo akayaha abo akorera!

    Reply
    • Kaduganyi says:
      September 21, 2022 at 3:37 am

      Baba bibereye muri byacitse pp

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka…

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Umuhanzi w’imideri Moses Turahirwa washinze ‘Moshios’ yagarutse imbere y’Urukiko

2 Min Read
Ubutabera

Umunyeshuri w’i Karongi akurikiranyweho gutema abarimu babiri

2 Min Read
Ubutabera

Ukekwaho kwica umuntu i Muhanga yafatiwe i Rubavu arimo gutoroka

2 Min Read
Ubutabera

Dj Toxxyk yaje kuburana ubujurire abwira Urukiko impamvu yifuza gufungurwa by’agateganyo

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?