BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Dr. Kalinda uheruka kwinjira muri Sena ni na we utorewe kuyiyobora

Dr. Kalinda uheruka kwinjira muri Sena ni na we utorewe kuyiyobora

admin
Last updated: January 9, 2023 4:01 pm
admin
Share
SHARE

Sena y’u Rwanda yabonye Perezida mushya usimbuye Dr Augustin Iyamuremye weguye, ni Dr. Kalinda Francois Xavier watowe akimara kurahirira kuba Umusenateri.

Dr. Kalinda Francois Xavier ni we Perezida wa Sena mushya (Photo Parliament)

Ni mu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 9 Mutarama 2023, mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, mu muhango wari uyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Inteko itora ikaba yari igizwe n’abasenateri 26, aho Senateri Dr. Kalinda Francois Xavier yatowe ku bwiganze burunduye maze agira amajwi 26 kuri 26 y’abari bagize intego itora.

Senateri Dr. Kalinda Francois Xavier, nyuma yo gutorwa akaba yijeje umukuru w’igihugu ko azuzuza inshingano ahawe, ndetse ashima abasenateri bamugiriye icyizere, abizeza kuzakorera abanyarwanda bose.

Uwari uyoboye Sena y’u Rwanda by’Agateganyo, Nyirasafari Esperance akaba ariwe wabanje gufata ijambo, aho yamamaje Senateri Dr. Kalinda Francois Xavier, naho Senateri Umuhire we nyuma yo kwamamazwa akaba yahise avuga ko ahariye Dr. Kalinda.

Nyirasafari Esperance akaba yamamaje Dr. Kalinda Francois Xavier avuga ko ari impuguke mu mategeko, afite ubunararibonye nk’uwabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse aba umwarimu wa benshi mubagize Sena y’u Rwanda.

Dr Francois Xavier Kalinda yaboneye izuba mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, afite impamyabushobozi y’ikirenga mu by’amategeko y;ubucuruzi yavanye muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada.

Dr Kalinda yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba asimbuye Depite Celestin Kabahizi weguye, kuva mu mwaka w’ 2015. Kuri ubu yari umwe mu bagize urwego rwa Kaminuza rushinzwe imyigire n’imyigishirize, dore ko yanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda igihe kitari gito mu ishami ry’amategeko.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Rebero Jeremy says:
    January 12, 2023 at 9:21 am

    Sena imaze iki? Igizwe n’abantu ki? Abasenateri bahagarariye nde? Ese irakenewe mu gihugu cyacu? Muri make, abanyarwanda benshi bafite ibibazo byinshi kuri Sena. Icyambere: Sena igizwe n’abantu hafi ya bose bashyirwaho n’ishyaka RPF. Perezida ku giti cye ashyiraho abasenateri 8. Icyagatatu cy’inteko! Abitwa ko batorwa nabo bagomba kwemezwa na FPR. Nta na limwe habaho ipiganywa lisesuye. Ibi rero biza kukibazo cy’uwo abasenateri bahagarariye. Niba badatorwa n’abaturage, babahagararira gute? Bivuze ko abasenateri bahagarariye ubashyiraho. Ikibazo gishya ni ukuntu Perezida wa Sena ajyaho. Byose bica mu itekinika lyoretse igihugu. Ni gute kuva Sena yabaho hatorwa abasenateri batigeze batorwa ngo abe aribo bayobora inteko? Haba ubwigenge bwa Sena bute mu gihe itegekwa n’abashyizweho na Executive? Ese ubundi nta senateri w’inararibonye watorwa? Twibaze!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?